AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Minisitiri Busingye aribaza igihe Umunyarwanda azagira ku Kwezi

Minisitiri Busingye aribaza igihe Umunyarwanda azagira ku Kwezi
29-07-2019 saa 17:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 656 | Ibitekerezo 1

Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’ Intumwa nkuru ya Leta y’ u Rwanda avuga ko abantu bajya ku kwezi nta kintu bafite kihariye akibaza igihe Umunyarwanda azagira ku kwezi.

Yabikomojeho mu butumwa yahaye abaturage bo mu murenge wa Ruramba mu karere ka Nyaruguru, ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize nyuma y’ umuganda rusange ngarukakwezi.

Busingye yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu aguma ahantu hamwe mu kiciro cya mbere cy’ ubudehe, akagisaziramo, abana be bakazakibamo bikaba uruhererekane. Avuga ko inzu nini n’ imihanda aribyo biguma ahantu hamwe ukabihasanga uyu mwaka no muyindi myaka ukajya ubihasanga.

Yakomeje ashishikariza abaturage ba Nyaruguru gukora cyane bagatera imbere mu mibereho myiza, ubukungu n’ ubumenyi ababwira ko bishoboka.

Ati “Ruticumugambi(Perezida Kagame) umugambi we ni uko dukira. Abandi bantu bagiye ku kwezi kera cyane murabyibuka mu 1969. Umunyarwanda azagera ku Kwezi ryari? Umunyarwanda wa Nyarugano(akagari ko muri Nyaruguru) azajya ku Kwezi bigenze bite?”

Yakomeje agira ati “Bababwiye ko abajya ku Kwezi bafite amaguru atatu? Bafite amaso ane? Ni nk’ aba Nyarugano ntabwo batandukanye nabo ariko bariga bagashyiraho gahunda zitandukanye bakamenya siyanse icyo ivuga bakagenda bakajya ku Kwezi”.

Minisitiri Busingye niwe Perezida Kagame yashyinze kwita ku karere ka Nyaruguru by’ umwihariko.

Busingye yabwiye abaturage ko ikibazo cy’ abashatse guhungabanya umutekano w’ u Rwanda bifashishije ishyamba rya Nyungwe u Rwanda rwagikemuye abasaba kuryama bagasinzira, bakajya mu makoperative bagakora bakiteza imbere. Gusa ngo bagomba kwibuka ko kwicungira umutekano bagomba kubigiramo uruhare.

Tariki 26 Nyakanga 1969 nibwo itsinda ry’ Abanyamerika ryageze bwa mbere ku Kwezi. Kugeza muri uyu mwaka wa 2019 ibihugu 5 mu isi nibyo gusa bimaze kugeza ku Kwezi, ibyo ni u Buyapani, Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bushinwa n’ u Buhinde.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
hahhaaaa Kuya 29-07-2019

Nari maze igihe ntaseka. Courage naba uwambere nzamutwerera😂😂😂! Ariko se ubwo ntiyari yabuze ibyo avuga?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...