AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Minisitiri Busingye yahaye icyizere Abanyarwanda birukanywe mu mitungo yabo Uganda

Minisitiri Busingye yahaye icyizere Abanyarwanda birukanywe mu mitungo yabo Uganda
19-03-2019 saa 07:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1302 | Ibitekerezo

Johnston Busingye, Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’ Intumwa Nkuru ya Leta yatangaje ko ikibazo cy’ Abanyarwanda birukanwa muri Uganda bagasigayo imitungo yabo kizakemuka kuko iyo mitungo ari uburenganzira bwabo.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2019, atangiza icyumweru cy’ ubutabera nibwo yizeje aba banyarwanda ko imitungo basize muri Uganda, ikibazo cyayo kizakemuka.

Guverinoma y’ u Rwanda ivuga ko Abanyarwanda barenga 900 aribo bamaze kwirukanwa muri Uganda kuva umubano w’ ibihugu byombi wazamo agatotsi.

Muri aba birukanywe hari abatandukanyijwe n’ imitungo yabo isigara muri iki gihugu kiri mu majyaruguru y’ u Rwanda. Minisitiri Busingye yavuze ko mu rwego rwo kugemura iki kibazo cy’ agatotsi kaje mu mubano w’ ibi bihugu n’ icy’ imitungo Abanyarwanda basigishijwe muri Uganda kizakemukiramo.

Minisitiri Busingye yavuze ko urutonde rw’ abasigishijwe imitungo rwakozwe n’ imitungo yabo iyo ariyo n’ aho iherereye.

Yagize ati “Turakomeza kwizera ko ibyo bibazo bizashakirwa ibisubizo byose hamwe muri rusange n’icyo kirimo [imitungo] kubera ko ni ibintu abantu baba bararuhiye, bafitiye uburenganzira.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo numva ari ikibazo twatandukanye n’ibindi byose bihari kandi nemeza ko twagifata hamwe n’ibindi n’inzira ihari yo kugerageza kubishakira ibisubizo kuko byose turabifite, biranditse, biri ku rutonde buri muntu ku izina rye aho yari ari, icyo yataye, ibimenyetso byabyo byose biregeranyije. Turatekereza ko mu nzira zo gukemura icyo kibazo muri rusange n’iki kizakemukiramo.”

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko mu bibazo biri hagati yarwo na Uganda, ari bitatu birimo ‘icy’abanyarwanda bakomeje gufatwa bagahohoterwa, bakicwa urubozo, bagafungirwa ahantu hatazwi muri Uganda, ni ikibazo gikomeye’.

Iki cyumweru cy’ ubutabera cyatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 kizasozwa tariki 22 Werurwe 2019.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA