konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Minisitiri Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Kabila, amwizeza kumushyigikira mu matora ya OIF

Minisitiri Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Kabila, amwizeza kumushyigikira mu matora ya OIF
26-07-2018 saa 09:34' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7245 | Ibitekerezo 1

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ndetse akaba ari n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yakiriwe na Perezida Joseph Kabilsa wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uyu mukuru w’igihugu akaba yanamwijeje kumushyigikira mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF)

Minisitiri Louise Mushikiwabo, yagiye i Kinshasa ari kumwe na Donald Kaberuka, inzobere nyarwanda mu by’ubukungu wanabaye umuyobozi wa Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD). Mushikiwabo kandi yari kumwe n’irindi tsinda ry’Abanyarwanda bamuherekeje muri uru ruzinduko yagiyemo mu gihugu cy’Abaturanyi giherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Steve Wembi, inzobere mu by’itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akaba n’umunyamakuru wa New York Times ndetse akaba anandikira ibiro ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua hamwe na Aljazeera, yatangaje ko Perezida Kabila yagaragarije Minisitiri Mushikiwabo ko azamushyigikira uko ashoboye mu matora ya OIF ndetse ashimangira ko ubumwe bw’ibihugu bya Afurika bikoresha igifaransa ari ingenzi cyane.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yaherukaga guhura na Perezida Joseph Kabila tariki 12 Kanama 2016, icyo gihe akaba yari kumwe na Perezida Kagame ubwo bahuraga na Joseph Kabila i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Minisitiri Louise Mushikiwabo kandi yakiriwe na mugenzi we w’Ububanyi n’Amahanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Léonard She Okitundu, nawe bakaba baraganiriye ku bijyanye no kumushyigikira mu matora y’Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa.

JPEG - 123.4 kb
JPEG - 149.4 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Vumiliya Kuya 26-07-2018

Politiki nimbi rwose! Kabila nuku asigaye yarabaye wagirango afite imyaka 98, yarekuye ubutegetsi akareba uko yiyuburura.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...