AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Minisitiri Sezibera yagize icyo atangariza mu ruhame nyuma y’ igihe kirenga ukwezi hibazwa byinshi ku buzima bwe

Minisitiri Sezibera yagize icyo atangariza mu ruhame nyuma y’ igihe kirenga ukwezi hibazwa byinshi ku buzima bwe
31-08-2019 saa 22:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 23041 | Ibitekerezo 19

Kuri uyu wa 31 Kanama 2019, Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda akaba n’ umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda yanditse ubutumwa kuri twitter mu gihe hari hashize igihe kirenga ukwezi nta kintu atangaza mu ruhame ndetse atanagaragara mu ruhame.

Tariki 11 Nyakanga 2019 nibwo Minisitiri Dr Richard Sezibera aheruka kugaragara mu ruhame ubwo yari I Londres mu Bwongereza aho yari yitabiriye inama y’ abaminisitiri itegura inama y’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ Icyongereza commonwealth izaba muri 2020.

Kumara igihe kirenga ukwezi atagaragara mu ruhame byatumye abantu batandukanye bibaza byinshi ku hantu uyu munyapolitiki wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa EAC aherereye.

Hari inkuru yakwirakwijwe n’ ibinyamakuru byo muri Uganda ivuga ko Dr Sezibera arwaye ndetse ko yarimo avurirwa mu bitaro byo muri Kenya gusa iyi nkuru nta muyobozi wo mu Rwanda wigeze yemeza ko yaba ari ukuri.

Kuri uyu wa 31 Kanama ubwo yongeraga kugira ubutumwa atangira mu ruhame, Dr Sezibera yagize ati “Uyu munsi ndibuka Mark Twain: ni iyihe nteruro ye ukunda?”

Umunyamakuru Peter Verlinden yahise abaza Minisitiri Sezibera ati “Nyakubahwa, sobanurira itangazamakuru ryo mu Bubiligi impamvu umaze ibyumweru birenga 6 utagaragara mu ruhame. Urabizi ko hari ibihuha byakwirakwiye ariko ijambo ryawe ryagaragaza ukuri. Murakoze”

Umunyarwanda Mandela Muzinga Sam kuri Twitter yasubije uyu munyamakuru Peter ko abo Minisitiri Sezibera agomba gusubiza ari Abanyarwanda atari Ababiligi.

Ati “Ntekereza ko Minisitiri wacu bibaye ngombwa ko yisobanura, yakwisobanura ku Banyarwanda kurenza Ababiligi. Twe tuyobowe neza. Minisitiri wacu mureke abo agomba guha ibisobanuro ni u Rwanda”.

Minisitiri Sezibera , ni Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda akaba n’ umuvugizi wa guverinoma kuva tariki 18 Ukwakira 2018. Yagiye kuri uyu mwanya asimbuye madamu Louise Mushikiwabo watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango mpuzamahanga w’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ Igifaransa Francophonie.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 19
Cyprien Kuya 2-09-2019

Uwanga amazimwe abandwa habona ! Minister nadukure muri dilemma rwose.

ssssssss Kuya 2-09-2019

Silvestre na semwiza. Ndabasuhuje arko nagiraga ngo nanavuge kubyo mwavuze nabonye ibyo mwavuze ibyinshi arukwibasira ngo inshyanutsi ,ngo abanzi none c uriya munyamakuru wumubirigi niwe mwanzi wanyu? Ntamakosa afite arko. Yakoze akazi ke nkuko wenda nundi wese yamubaza. Kdi ntimukibwire ko minister wu Rwnda ntaho ahuriye nabimahanga numuyobozi kdi kwisi yose agomba kubahwa niyompamvu rero kuba yanabazwa nu munyamahanga ntakibazo kibirimo. Ikindi kdi uwo wita umwanzi wawe ushobora nokuba ntawe uzi arugupfa kwivugira gusa. Please muge mwubaha abantu bose. Murakoze

ssssssss Kuya 2-09-2019

Silvestre na semwiza. Ndabasuhuje arko nagiraga ngo nanavuge kubyo mwavuze nabonye ibyo mwavuze ibyinshi arukwibasira ngo inshyanutsi ,ngo abanzi none c uriya munyamakuru wumubirigi niwe mwanzi wanyu? Ntamakosa afite arko. Yakoze akazi ke nkuko wenda nundi wese yamubaza. Kdi ntimukibwire ko minister wu Rwnda ntaho ahuriye nabimahanga numuyobozi kdi kwisi yose agomba kubahwa niyompamvu rero kuba yanabazwa nu munyamahanga ntakibazo kibirimo. Ikindi kdi uwo wita umwanzi wawe ushobora nokuba ntawe uzi arugupfa kwivugira gusa. Please muge mwubaha abantu bose. Murakoze

ssssssss Kuya 2-09-2019

Silvestre na semwiza. Ndabasuhuje arko nagiraga ngo nanavuge kubyo mwavuze nabonye ibyo mwavuze ibyinshi arukwibasira ngo inshyanutsi ,ngo abanzi none c uriya munyamakuru wumubirigi niwe mwanzi wanyu? Ntamakosa afite arko. Yakoze akazi ke nkuko wenda nundi wese yamubaza. Kdi ntimukibwire ko minister wu Rwnda ntaho ahuriye nabimahanga numuyobozi kdi kwisi yose agomba kubahwa niyompamvu rero kuba yanabazwa nu munyamahanga ntakibazo kibirimo. Ikindi kdi uwo wita umwanzi wawe ushobora nokuba ntawe uzi arugupfa kwivugira gusa. Please muge mwubaha abantu bose. Murakoze

iganze Kuya 2-09-2019

Uyu muntu yibutse ni nde? hABE NO KUDUSUHUZA KOKO?

Umutoni sandrine Kuya 2-09-2019

Uyu munyamakuru muramurenganya. Ibyo muvuga ngo ‘Titre ngo ibiki?’ ndemeranya nawe ko kuri twitter ari mu ruhame. Ntabwo muri titre yigeze ashyiramo ko Minisitiri Sezibera yagize icyo avuga ku mpamvu amaze igihe atagaragara mu ruhame. Yanditse ko Minisitiri Sezibera yagize icyo atangariza mu ruhame kd kuri twitter ni muri public.

Ndahimana Eric Kuya 1-09-2019

mwebwe abanyamakuru ntimuba
zi baba bagirango mugire amatsiko mubisome bo bakomeze bagwize za views gusa.ubuse uyu mutwe wiyinkuru uhuriyehe nibyanditsemo

nahimana aphrodis Kuya 1-09-2019

Mwiriweho neza basomyi beza nanjye nasomye iyi nkuru yose nsanga umunyamakuru wayiteguye asa nuwibagiwe ibyo yashakaga kutumenyesha kuko umutwe w’inkuru ntaho uhuriye nibirimo

Titi Kuya 1-09-2019

ukwezi nabemeraga ariko aha muradutuburiye. Title itandukanye na content peee

Ushizimpumu Kuya 1-09-2019

Arikose wamugani ibyo musobanuye murabona bijyinye na title ahhaa ibyo binyamakuru byanyu

-xxxx- Kuya 1-09-2019

Ko nwavuze se ko yagize icyo atangaza nkaba ndangije gusoma inkuru ntacyo numvise?

gitaminsi Kuya 1-09-2019

ariko sezibera arabaseka mwese.

Semwiza Kuya 1-09-2019

Aliko ko musigaye mwanduranya ,ubundi umunyarwanda aba imfura ,agasubiza yitonze ntamushiha,cyanecyane iyo usubiza umunyamahanga
Ubundi imfura icumbagira ishira,mumuco wacu iyo umunyamahanga avuze ifuti wungaho ukuli yavuga ukuli ukungaho ifuti
Natwe Abanyarwanda Sezibera ni mukuru wacu iyo twumva abanzi bamuvuga nabi turababara,ndabona nka mukuru wacu yali kutubera nka Yezu abonekera intumwa ze amaze kuzuka ,agahinyuza igihuha kuko uwanga amazimwe abandwa habona
Harakabaho u Rwanda na Perezida Warwo Nyakuhwa Paul Kagame

Remy Kuya 1-09-2019

Ibi ntaho bihuriye numutwe winkuru ndetse ntanicyo Dr sezibera yigeze avuga muriyi nkuru ndabona abyo mwihimbiye,mukosore.

Ntirenganya Sylvestre Kuya 1-09-2019

Mandera yakoze cyane gusubiza uyu mubirigi w’inshyanutsi. Ese uyu mubirigi yari yumva abanyarwanda bamubaza impamvu aba Waro n’abafurama batumvikana? Bage bareka gushyanuka

Xxxxxx Kuya 31-08-2019

Ubuse ko mumubeshyeye ubu kuko harikintu yigeze avuga mwiyi nkuru tugaragarize icyo yavuze

Adrien shyamba Kuya 31-08-2019

Ariko ubwo umutwe winkuru uhuriyehe nibyo mwanditse ewana mwagiye munoza ibyo mukora ikinyamakuru cyanyu turagikunda ariko haribiba bigaragara nabi

Silas Kuya 31-08-2019

None c ubu umutwe.w’inkuru uhuriye h n’imbata yayo?

Silas Kuya 31-08-2019

None c ubu umutwe.w’inkuru uhuriye h n’imbata yayo?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...