AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Minisitiri w’ Intebe Ngirente yasuye ibikorwa birimo n’ imishinga yadindiye iherutse kugezwa kuri Perezida Kagame

Minisitiri w’ Intebe Ngirente yasuye ibikorwa birimo n’ imishinga yadindiye iherutse kugezwa kuri Perezida Kagame
23-09-2019 saa 14:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2343 | Ibitekerezo

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2019 yatangiye uruzinduko rw’ akazi rw’ iminsi 2 mu Ntara y’ Amajyaruguru aho asura ibikorwa bitandukanye by’ iterambere.

Dr Ngirente yasuye ikigo cy’ ubushakashatsi ku mbuto zo guhinga cya Rwerere agisaba kujya gitanga imbuto zo guhinga ku gihe.

Minisitiri w’ Intebe n’ abandi bayobozi bari kumwe barimo Minisitiri w’ Ubuhinzi n’ ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana , Minisitiri w’ Ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ inama y’ abaminisitiri Kayisire Marie Solange n’ ubuyobozi w’ Intara y’ amajyaruguru Jean Mari Vianne Gatabazi banasuye ishuri ry’ imyuga n’ ubumenyi ngiro rya Gasarabuye.

Dr Ngirente yashyimye serivise zitangirwa muri iri rishuri ryigisha ubwubatsi, ubukanishi n’ ububaji. Magingo aya rifite abanyeshuri 202 barimo abiga amasomo y’ igihe cy’ amezi 3, abiga umwaka umwe n’ abiga imyaka 3.

Mu masaha ya saa sita iri tsinda ryasuye ibitaro bya Butaro bivura kanseri , abahivuriza bakaba babwiye Minisitiri w’ Intebe ko ibi bitaro bibavura neza hakiyongeraho no kuba batekera abarwayi.

Nyuma yo gusura ibi bitaro Dr Ngirente n’ itsinda bari kumwe barakomereza kuri Hoteli ‘Burera Beach Resort Hotel’ yuzuye muri 2016 kugeza ubu ikaba itaratangira gukorerwamo nyamara yaruzuye itwaye miliyoni 500 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Minisitiri w’ Intebe aranasura ikaragiro rya Burera abaturage baherutse kubwira Perezida Kagame ko ritakira umusaruro wose w’ amata.

Baranasura kandi ishuri Burera College of Trade. Ku munsi w’ ejo tariki 24 umunsi wa kabiri w’ uruzindo rwe mu ntara y’ amajyaruguru Dr Ngirente azasura ibikorwa bitandukanye mu karere ka Rulindo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...