konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Minisitiri w’ Intebe yasezeranyije abiga uburezi ko nibabukora batazishyuzwa ‘Buruse’

Minisitiri w’ Intebe yasezeranyije abiga uburezi ko nibabukora batazishyuzwa ‘Buruse’
21-02-2019 saa 22:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2309 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Intebe Dr Edward Ngirente kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019, yatangaje ko abiga uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye guhabwa amafaranga abafasha kwiga batazishyuzwa.

Yabitangarije abanyeshuri biga iby’uburezi mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Gahini mu ruzinduko rugamije kunoza ireme ry’uburezi n’ubuvuzi yakoreye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Abiga iby’uburezi bazajya bahabwa ya mafaranga yitwa ‘bourse’ atishyurwa ariko mu gihe wize uburezi ukanabukora”.

Guverinoma yanemeye kwishyurira ‘bourse’ y’ubuntu abazakomeza kwiga iby’uburezi mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters).

Ni mu gihe abigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye nabo baherutse kongererwa k’umushahara wabo agera ku 10%, ndetse mu mwaka ushize ingano ya buruse nayo ikaba iherutse kongerwa iva ku bihumbi 25,000 Frw kugera kuri 35,000frw.

Ministiri w’Intebe avuga ko mu bibazo bijyanye n’uburezi bizafatirwa ingamba harimo icy’ubucucike mu mashuri, ubumenyi budahagije mu barimu ndetse n’uburezi budaheza.

Minisiteri y’Uburezi ikomeza yemerera abiga muri Kaminuza ko impamyabumenyi (degree) zitazajya zandikwaho amanota umunyeshuri yabonye mu mwaka wa nyuma gusa, ahubwo hazajya hateranywa ayo yabonye mu myaka yose yize muri kaminuza.

Ku rundi ruhande, abanyeshuri bavuga ko babonye impamvu zibatera imbaraga zo kwiga ibijyanye n’uburezi ariko bakinubira ko n’ubwo Leta yongereye buruse, abacuruzi nabo ngo bahise bazamura ibiciro.

Umwe muri abo banyeshuri agira ati “Abacuruzi barabyumvise bongera ibiciro by’ibiribwa n’ibindi byose hano, ubuzima ntibutworoheye”.

Mu bindi bibazo Minisitiri w’Intebe yagejweho mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Rwamagana yasuye kuri uyu wa kane, harimo ibura ry’amazi, ibitaro bya Kiziguro bishaje (ariko birimo gushakirwa inyubako nshya), ndetse n’ubucucike mu mashuri.

Kugeza ubu abiga muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye n’uburezi bazarangiza icyiciro cya kabiri barangana n’ 5,973 naho abiga icyiciro cya gatatu na dogitora bakaba ari 174.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...