AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mafoto : Abari batuye mu manegaka ya ‘Bannyahe’ bagiye kwimurirwa mu nyubako nziza cyane zigezweho

 Mu mafoto : Abari batuye mu manegaka ya ‘Bannyahe’ bagiye kwimurirwa mu nyubako nziza cyane zigezweho
25-11-2020 saa 13:07' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 5588 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shyaka Anastase n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali basuye abaturage batuye mu midugudu ya Kangondo ya 1, Kangondo ya 2 na Kibiraro ya 1, baganira ku ngingo zirimo igikorwa cyo kubimurira mu Busanza ahari inzu zigezweho.

Bari kuganira ku bibazo by’imiturire, aho abaturage bagiye kwimurirwa mu Busanza ahubatswe inzu zijyanye n’igihe.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, amaze kugaragaza ko, ku ikubitiro abaturage 48 ari bo bagiye kwimurwa, abandi na bo bakazajya bimurwa buhoro buhoro.

Ibi biganiro bihuje abayobozi b’amasibo,abakuru b’imidugudu n’abatwararumuri bo mu kagari Ka Nyarutarama.

Minisitiri Shyaka asaba abaturage bagiye kwimurwa muri aka gace kumva neza impamvu z’igikorwa cyo kubimura kuko iyi gahunda itari muri iyi midugudu gusa kuko ibikorwa byo kwimura abaturage bikorwa no mu bindi bice bindukanye by’Igihugu.

Abagiye kwimukira ahashyira ubuzima bwabo mu kaga i Nyarutarama bagiye gutuzwa mu Busanza, ahubatswe umudugudu w’icyitegererezo.

Iyi foto igaragaza ubucucike bwari busanzwe buri muri aka gace kazwi nka ’Bannyahe’

Abayobozi barangajwe imbere na Minisitiri Shyaka basuye abatuye muri ’Bannyahe’ bagirana ibiganiro

Izi ni inyubako nshya abahoze batuye muri aka gace ka ’Bannyahe’ bagiye kwimukiramo

Ni inyubako zubatswe mu buryo bugezweho ahitwa mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro

Izi nzu abahoze batuye ’Bannyahe’ nizo bagiye gutangira kwimukiramo

Minisitiri Shyaka yabwiye aba baturage ko ko bakwiye kumva neza impamvu bagiye kwimurwa muri aka gace

Amafoto : RBA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA