AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mafoto:Abashoferi b’i Huye bishimiye ko ‘Controle Technique’ bemerewe na Perezida Kagame igiye kuzura

Mu mafoto:Abashoferi b’i Huye bishimiye ko ‘Controle Technique’ bemerewe na Perezida Kagame igiye kuzura
21-10-2020 saa 10:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1256 | Ibitekerezo

Abashoferi batuye mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu karere ka Huye bishimiye ko bagiye kuruhuka imigogoro bahuraga nayo bajya gusuzumisha ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali.

Ibyishimo bafite barabiterwa n’uko Isuzumiro ry’ibinyabiziga (Controle Technique) yo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye, Perezida Kagame yabemereye ubwo aheruka gusura aka karere rigiye kuzura.

Sibomana Zachée, ushinzwe umushinga wo kubaka controle technique y’I Ngoma yavuze ko uyu mushinga ugeze kuri 98%.

Ati “Turabura gushyiramo imashini, turabura intebe zo mu biro no mu cyumba abakiriya bategererezamo. Uruzitiro rwaruzuye, kaburimbo yo mu mbuga twayishyizemo”.

Tariki 21 Ukwakira 2020 hatangira igikorwa cyo gushyira muri iri suzumiro ry’ibinyabiga imashini zizajya zisuzuma ibinyabizima.

Fiacre Nizeyimana, umwe mu bashoferi batuye mu ntara y’amajyepfo yavuze ko iri suzumiro ry’ibinyabiziga niritangira gukora rizagabanya igihombo baterwaga no kujya gusuzumisha imodoka I Kigali.

Yagize ati “Baradufashije kuba umuntu yajyaga gukoresha controle technique I Kigali, no kurarayo byamutwaraga amafaranga menshi, bigiye kujya bitworohera mu buryo bw’amafaranga twakoreshaga”.

Iraguha Simon Pierre, nawe ni umushoferi wagorwaga no kujya gusuzumisha imodoka I Kigali, avuga ko iyi controle technique y’I Ngoma izagabanya igihe byabatwaraga kugira ngo babone ubuziranenge bw’imodoka.

Ati “Nafataga urugendo bampaye rendevu nkajya I Kigali ntizeye ko controle nzayibona kuko imodoka ishobora kugirira ibibazo mu nzira kandi mvuye mu ntara nyikoresheje. Kuva Cyangungu cyangwa Butare essence yadutwaraga ibihumbi 50 cyangwa 100”.

Sibomana Jean Claude we avuga ko iri suzumiro ry’imodoka ry’I Ngoma rigiye kubafasha kubona servise zibegereye.

Ati “Ntabwo umushoferi azajya abura ibihumbi 30 asagura ugereranyije n’ayo yakoreshaga yagiye I Kigali. I Kigali byari bigoye, nk’ urugero ejobundi nagiyeyo ari ku wa Mbere mvayo ku wa Kane. Nyiri imodoka yakwishyuriye resitora n’amacumbi”.

Iri suzumiro ry’ibinyabiziga rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 100 ku munsi. Ryatangiye kubakwa mu kwezi kwa 6 kwa 2018. Biteganyijwe ko rizaba ryuzuye neza tariki 30 Ukwakira 2020.

Rizakira imodoka zo mu turere umunani tw’Intara y’Amajyepfo (Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru) hiyongereyeho uturere tumwe two mu Ntara y’Iburengerazuba (Karongi, Nyamashe, na Rusuzi).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA