AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mafoto : Kabuga Félicien yagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha acungiwe umutekano bikomeye

Mu mafoto : Kabuga Félicien yagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha acungiwe umutekano bikomeye
19-05-2020 saa 17:31' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7078 | Ibitekerezo 3

Umunyemari Kabuga Félicien uherutse gufatirwa I Paris mu Bufaransa nyuma y’imyaka 26 yari amaze yihishahisha ubutabera, yagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha acungiwe umutekano bikomeye.

Uyu mugabo ukekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yitabye Ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2020.

Kabuga yajyanywe imbere y’Ubushinjacyaha ari mu modoka ya Renault yari iherekejwe n’indi ya Gendarmerie y’u Bufaransa, imbere hari na moto zicunze umutekano.

Yitabye Ubushinjacyaha ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri avanywe muri gereza yitwa “La Santé” aho afungiwe.

Umushinjacyaha yamumenyesheje ibijyanye n’impapuro zimuta muri yombi zatanzwe n’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT.

Urukiko rugomba kumumenyesha ibyo aregwa, ikirego kigashyikirizwa abacamanza bazagikurikirana mu gihe kitarenze iminsi umunani.

Imodoka yari itwaye Kabuga yari iherekejwe imbere n’inyuma na moto zicunga umutekano
Abapolisi bari barinze Kabuga ubwo yavanwaga mu modoka ajyanwa imbere y’Ubushinjacyaha
Amafoto : Reuters


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Ramadhan nzabarinda Kuya 21-05-2020

Turashimira nyakubahwa umubyeyiwac’utanga imbabazikubagororwa

E k y damien Kuya 20-05-2020

Munyereke kabuga frecien

Amina Kuya 19-05-2020

Wagira ngo ni ikihebe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA