AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu rubyiruko ngo ruswa irimo, Minisitiri Bamporiki yarusabye kuyirinda

Mu rubyiruko ngo ruswa irimo, Minisitiri Bamporiki yarusabye kuyirinda
27-11-2019 saa 12:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1647 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ Urubyiruko n’ Umuco yasabye urubyiruko kurwangwa n’ umuco w’ ubupfura rwirinda ruswa kandi rukanagira inzozi nziza.

Edouard Bampariki, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco muri iyi Minisiteri yabitangaje kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2019, ubwo yatangizaga ihuriro ry’urubyiruko ku kurwanya Ruswa.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yavuze ko ruswa igihari mu rubyiruko cyane cyane mu manota no mu gusaba akazi.

Bamporoki yavuze ko Urubyiruko rufite imbaraga kuburyo zakoreshwa mu kwamagana Ruswa, anasaba urwego rw’ umuvunyi gukorana n’ abantu bakuze babaye inyamugayo bakirinda ruswa.

Mu Rwanda 70% ni urubyiruko. Murekezi yasabye urubyiruko kuba intangarugero mu kurwanya ruswa.

Yagize ati “Ruswa irigaragaza niyo mpamvu urebye imibare dufite, usanga ruswa mu gushaka akazi, ruswa mu gushaka amanota, kandi mu rubyiruko. Niyo mpamvu twaganiriye n’ urubyiruko kugira ngo bayirinde kandi batoze barumuna babo kwirinda iyo ruswa”.

Ku rutonde rukorwa n’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa Transparency International , U Rwanda ruri ku mwanya 4 muri Afurika no ku mwanya wa 44 ku Isi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA