AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Muhanga, Burera, Gisagara,... hari abayobozi beguye, Musanze yo yamaze kubona Meya mushya

Muhanga, Burera, Gisagara,...  hari abayobozi beguye, Musanze yo yamaze kubona Meya mushya
3-09-2019 saa 19:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3761 | Ibitekerezo 4

Uwamariya Beatrice wari Meya wa Muhanga nawe yeguye

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2019 mu turere twa Karongi, Ngororero, Musanze, Burera, Muhanga,Gisagara humvikanye iyegura ry’ abayobozi bari bagize za Komite nyobozi z’ akarere, hari aho nyobozi yeguye yose ahandi hagenda hegura bamwe mu bagize komite nyobozi.

Umuyobozi w’ Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice yandikiye Njyanama y’ Akarere asaba kwegura kuri uyu mwanya gusa ntabwo njyanama iramusubiza.

Mu karere ka Musanze komite nyobozi yose ni ukuvuga Meya, visi meya ushinzwe iterambere ry’ ubukungu na visi meya ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage yeguye yose, maze njyanama itora meya w’ agateganyo ariwe Ntirenganya Emmanuel.

Mu karere ka Karongi naho Komite Nyobozi yose yari ikuriwe na Meya Ndayisaba Francois na ba Visi meya bari bamwungirije bose beguye.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Innocent Uwimana, avuga ko Hanganimana wari Visi Meya w’aka karere ashinzwe iterambere ry’ ubukungu yabagejejeho ibaruwa y’ubwegure bwe ndetse ko bamaze kubwemera.

Hanganimana yavuze impamvu yeguye ari uko "yagize intege nke, ibyo yari yaremereye abaturage yiyamamaza ntiyabasha kubibagezaho"

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Burera, Habyarimana Jean Baptiste, na we yeguye.

Mu karere ka Ngororero Kanyange Christine wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na Kuradusenge Janvier wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage ndetse na Rukazambuga Gilbert wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akarere bose beguye bahuriza ku kuvuga ko impamvu yo kwegura ari uko “babonye badashoboye gusohoza inshingano batorewe.

Perezida wa Njyanama y’ Akarere ka Musanze yavuze ko Habyarimana Jean Damascene wari Meya na Ndabereye Augustin wari Visi meya ushinzwe iterambere ry’ ubukungu bakekwaho ibyaha birimo na ruswa, asaba RIB kubakoraho iperereza.

Si ubwa mbere mu Rwanda habaye inkundura yo kwegura kwa ba Meya na ba Visi Meya gusa uyu mwaka hari umwihariko w’ uko abenshi bari kuvuga ko beguye kuko batashoboye gusohoza inshingano batorewe mu gihe ab’ ubushize bavugaga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Koraneza Kuya 4-09-2019

Eh
Uwa Nyanza yari yaratinze
Inkorabusa gusa

Koraneza Kuya 4-09-2019

Eh
Uwa Nyanza yari yaratinze
Inkorabusa gusa

john Kuya 4-09-2019

nibyo nyobozi z’uturere tumwe na tumwe beguye ariko rero n.abakozi badakora neza bakagombye kujyana nabo kuko harimo abameze nka virus bagumyemo rero nubundi bya bibazo nubundi bizagumaho abeguye n,abagujwe babe imfura babwire ababasimbuye aho bitagenda neza

Eric P Kuya 3-09-2019

Ko midakora updates y’ inkuru zanyu ntabwo mwamenye ko Rubavu,Rutsiro na Nyanza barangije Gusezera plz update

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...