konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mukabunani wa PS Imberakuri yitandukanyije na Ntaganda ushaka kwivanga mu ishyaka rye

Mukabunani wa PS Imberakuri yitandukanyije na Ntaganda ushaka kwivanga mu ishyaka rye
22-09-2018 saa 09:19' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3085 | Ibitekerezo 2

Perezida w’ishyaka PS Imberakuri, Mukabunani Christine, yamaganiye kure Me Ntaganda Bernard wiyitirira iri shyaka akarivugira ibyo ritavuze, avuga ko rizamushyikiriza ubutabera kubera ibikorwa byo kuryiyitirira kandi atakiribarizwamo.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwitandukanya n’itangazo Me Ntaganda aherutse gusohora avuga ko Ingabire Victoire uherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, ashyirwaho iterabwoba.

Me Ntaganda wahoze muri PS Imberakuri akaryirukanwamo, kuri uyu wa Kane yasohoye itangazo mu izina ry’ishyaka rivuga ko Ingabire Victoire uherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika ashyirwaho iterabwoba.

Iri tangazo rya Me Ntaganda ryaje rikurikira amagambo Perezida Kagame yavuze tariki 19 Nzeri ubwo yarahizaga abadepite bashya, aho umukuru w’igihugu yaciye amarenga ko Ingabire Victoire atitonze nubwo yarekuwe ashobora kongera kwisanga muri gereza.

Ijambo rya perezida wa Repubulika Paul Kagame, niryo ryatuumye Ntaganda asohora itangazo rivuga ko Ingabire Victoire ari gushyirwaho iterabwoba na Leta y’u Rwanda.

Depite Mukabunani uyobora PS Imberakuri yavuze ko ishyaka ryitandukanyije n’amagambo ya Me Ntaganda, ngo kuko atakiri umurwanashyaka wabo kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yirukanwaga mu ishyaka.

Yagize ati “Abantu bose turabatangariza ko PS Imberakuri itigeze isohora itangazo ivuga ibyerekeranye n’igikorwa Perezida wa Repubulika aherutse gukora cyo guha imbabazi bamwe mu bari bafunzwe, bamwe muri bo bagahita bafungurwa kuko abiherwa uburenganzira n’itegeko nshinga.”

Mukabunani yavuze ko amagambo Ntaganda yakoresheje muri iryo tangazo agaragaza ko yavangiwe mu mutwe, bikaba bimutera kuvuga amateshwa.

Ati “Ntaganda afite ikibazo. Twe turabona ko afite ikibazo gikomeye. Uriya muntu politiki yo mu Rwanda yaramunaniye burundu ku buryo ageze aho kuvangirwa mu mu mutwe, kuko ibyo avuga ni ibintu bidafite urwego wabishyiraho.”

Mukabunani avuga ko bazakomeza kwihanangiriza Me Bernard ku bikorwa bye byo gushaka kwivanga mu ishyaka rye kandi yarirukanwe, mu gihe babona adashaka kwisubiraho bakazamujyana mu nkiko.

Ubuyobozi bw’ishyaka PS Imberakuri buvuga ko bwirukanye Me Ntaganda mu mwaka wa 2010 ubu akaba atakiri umuyobozi cyangwa umunyamuryango, Me Ntaganda nawe akaba akunze kumvikana avuga ko ariwe Perezida w’ishyaka PS Imberakuri..

JPEG - 318.8 kb

Abayobozi ba PS Imberakuri bavuga ko bazajyana Me Ntaganda mu nkiko


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
gakuba Kuya 25-09-2018

uyu mudamu ibyo avuga nibyo iriya muntu afite ikibazo si muzima amagambo ye arabigaragaza, yirukanwe mwishyaka, ari vanga mubyemezo bitamureba avugako uriya mugore bafite ubwenge bumwe ashyirwaho itera bwoba kuko ahakana ko atasabye imbabazi nyamara amabaruwa, yiyandikiye ahari! ukibaza impamvu niba yumva yararenganye icyamubujije kumwunganira ali iki!niba azi amategeko yarenzwe ho ,

yeah Kuya 23-09-2018

wamugorewe itonde mururu rwanda baracyikundwakaza ejo ndumva bagushize muri kajwiga burarondogora

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...