AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mukantabana Seraphine yahagaritswe ku murimo yari amazeho imyaka 2

Mukantabana Seraphine yahagaritswe ku murimo yari amazeho imyaka 2
30-12-2019 saa 09:57' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9892 | Ibitekerezo

Mukantabana Seraphine wari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Rwanda Demobilisation and Reintegration Commission), yahagaritswe ku mirimo ye guhera ku itariki ya 29 Ukuboza 2019 nk’ uko byatangajwe n’ ibiro bya Minisitiri w’ Intebe.

Iryo tangazo riravuga ko "Hashingiwe ku Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, by’umwihariko mu ngingo yaryo ya 112 (Igika cya 5)" :

Kuva 29/12/2019, Mukantabana Seraphine avanywe ku mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Chairperson of The Rwanda Demobilisation and Reintegration Commision).

Mukantabana yayoboraga iyi Komisiyo kuva muri 2017, umwanya yagiyeho avuye kuba Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA