konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

‘Murwanirire igihugu cyanyu nk’ uko Kagame yakirwaniriye’ Umukecuru abwira urubyiruko

‘Murwanirire igihugu cyanyu nk’ uko Kagame yakirwaniriye’ Umukecuru abwira urubyiruko
17-02-2019 saa 07:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1679 | Ibitekerezo 1

Urubyiruko rwibumbiye mu matsinda atandukanye kuri uyu wa Gatandatu rwasuye amazu y’ amasaziro y’INTWAZA, ruganira n’ abo basaza n’ abakecuru kugira ngo rusobanukirwe biruseho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni mu gihe hitegurwa Kwibuka ku nshuro ya 25. Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside yavuze ko kuri iyi nshuro urubyiruko ruzibandwaho by’ umwihariko rusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Uru rubyiruko rwasuye aya mazu, rumwe rujya mu karere ka Bugesera, urundi rujya mu karere ka Nyanza urundi rujya mu karere ka Huye. Urwagiye mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura akagari ka Taba, umudugudu wa Bukomeye bubatse umurima w’ igikoni, ubundi basabana n’ abasaza n’ abakecuru batuye mu mazu y’ amasaziro.

Abasore n’ inkumi bagize umwanya wo kuganira n’ abo bakecuru n’ abasaza dore ko bari bicaye bativanguye. Buri mwana yari afite umukecuru cyangwa umusaza bicaranye baganira nk’ umusaza cyangwa umukecuru n’ umwuzukuru we.

Venatie Mutegaraba watujwe mu mazu y’ amasaziro akuwe mu karere ka Nyaruguru, yavukanye n’ abana 9 bose bicwa muri Jenoside yakorewe abatutsi, n’ abana be n’ umugabo we nabo bishwe icyo gihe. Uyu mukecuru w’ imyaka 68 yasabye urubyiruko kurwanirira igihugu nk’ uko Perezida Kagame yakirwaniriye.


Venantie Mutegaraba

Yagize ati “Ibi bintu nabyishimiye. Navuze ko ntarinziko hari abantu bangana gutya, byanshimishije rero kubona bariho bazongera bakubaka igihugu cyacu. Icyo nongera ho ngishimangiye mu mumenye u Rwanda rwanyu mururwanirire”

Yakomeje agira ati “Niba ugize Imana bakaguha ishuri ukajya kwiga hanze niwumva uwanditse avuga nabi igihugu cyawe nawe uhite wandika umuvuguruze. Murwanirire igihugu cyanyu nk’ uko Kagame yakirwaniriye n’ umudamu we”

Umusore witwa Munyaneza Innocent yavuze ko kuba yasuye abatujwe muri aya mazu y’ amasaziro bagezweho n’ ingaruka mbi za Jenoside yakorewe abatutsi byamwigishije ndetse ngo yafashe ingamba zirimo kudahishira uwazana amacakubiri.

Yagize ati “Ikintu nize ni uko umuntu wazana amacakubiri nabasha kumurwanya mfatanije n’ abashinzwe umutekano nkihutira gutanga amakuru. Jenoside ntabwo izongera kubaho mu mbaraga n’ ubushobozi dufite tuzayirwanya ntabwo izongera kubaho”

Nyiransabimana Denise we yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa amateka n’ abo yagizeho ingaruka mbi yafashe umwanzuro wo guhangana n’ abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi n’ abagoreka amateka yayo.

Ati “Iyo turi hano twishimye nk’ uku hari abantu baba batabyishimiye murabizi mujya mubibona ku mbuga nkoranyambaga tugomba kubirwanya”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ Igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko hashize imyaka 60 Jenoside yakorewe abatutsi itangiye kuko kwica abatutsi byatangiye mu 1959 kugeza Jenoside ihagaritswe n’ inkotanyi mu 1994. Ngo kujyana urubyiruko gusura abagezweho n’ ingaruka za Jenoside bigamije kubereka ko urubyiruko rubitayeho no kugira ngo barusangize amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Yongeyeho ati “Icya gatatu iki gikorwa kigamije ni ukugira ngo urubyiruko narwo rwiyemeze. Rumenye ayo mateka mabi ruyigireho ariko rwiyemeze kurinda ubusugire bw’ igihugu, rwubake amahoro, rwubake urukundo, rwubake ubutabera rwubake u Rwanda ruzira ikibi, u Rwanda ruzira jenoside ruzira amacakubiri, ruzira ivangura”
Amazu y’ amasaziro y’INTWAZA y’i Huye atuwemo n’ abasaza n’ abakecuru bose hamwe bagera kuri 93, Bugesera 57, Nyanza 17 bose hamwe bakaba 167.


Abayobozi bateye ibiti by’ imbuto ziribwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
gatera Kuya 18-02-2019

Byari kuba byiza iyo uyu mukecuru abirwa abana ati "Mukorere igihugu",aho gukoresha ijambo Kurwana.Imana yaturemye itubuza kurwana,ikadusaba gukundana.Imana ishaka ko tuba abanyamahoro,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5:44 havuga.Tujye duharanira gukora ibyo Imana idusaba,kugirango tuzarokoke ku munsi w’imperuka wegereje.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...