konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Musanze :Umutekano waranze amatora wanyuze abasheshe akanguhe

  Musanze :Umutekano waranze  amatora wanyuze abasheshe akanguhe
4-09-2018 saa 11:30' | By Jerome Munyentwari | Yasomwe n'abantu 487 | Ibitekerezo

Abakuze bitabiriye amatora y’Abadepite kuri uyu wa 03 Nzeri 2018 baravuga ko umutekano n’ituze bayakoranye byatumye bitorera ingirakamaro.

Ibi babishimangiye bitewe n’uko ngo bafite uburambe mu bikorwa by’amatora bakaba bahamya ko amatora ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakurikirwaga n’ubushyamirane n’ubwicanyi bwa hato na hato.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere , nibwo Abanyarwanda mu gihugu hose bujuje imyaka yo gutora bazindukiye mu gikorwa cy’amatora y’Abadepite bahatanira kuba intumwa za rubanda muri manda y’imyaka 5 iri imbere.

Umunyamakuru wa Ukwezi.com yasuye site z’itora zigera kuri 4 mu karere ka Musanze zirimo iya ESSA Ruhengeri, E. P Fatima, na CBS Kinigi, aganira n’abantu batandukanye biganjemo abakuze bose bahurizaga ku kuba amatora yakozzwe mu bwisanzure, amahoro no mu mucyo.

Umusaza Ndayumujinya Faustin ufite imyaka 62 y’amavuko we na bagenzi be batoreye kuri site ya Fatima barashima uko abakuze barimo gufatwa bakigera kuri site z’itora.

Yagize ati “Njyewe kuva amatora yatangira gukorwa mu Rwanda nta matora n’amwe ararangira ntatoye, ariko amatora twakoraga cyera nta mucyo wayabagamo. Ubu nta muntu ukubwira ngo tora aha, uritorera mu burenganzira bwawe, ntawe uguhagaze hejuru.”

Umuyobozi wa Site ya CBS Kinigi, Bimenyimana Cyprien,agaragaza ko kugirango amatora ku bantu bakuze agende neza, bari kureba abafite intege nke bakabanza imbere y’abandi.

Yagize ati “Umuntu ukuze ntituri kwemera ko atonda umurongo imbere ye hari abakiri bato, kandi nta cyumba na kimwe baratubwira ko hari umusaza cyangwa umukecuru wahuye n’ingorane mu matora kuri iyi site ya CBS Kinigi.”

Umusaza Ruzirakuvuka Juvenal, we avuga ko mu bihe bya kera amatora yakurikirwaga n’imvururu zahitanaga bamwe, akaba ashima umutekano n’ituzze bigaragara mu bihe by’amatora y’iki gihe turimo.

Yagize ati “Mbere ya Jenoside wamaraga gutora ukagenda ufite ubwoba ko abandi bantu baza kukugirira nabi,ibi byaterwaga n’uko amashyaka yabaga ahanganye cyane, kubera ko abaturage ubwabo batari bakumvise neza akamaro kayo mu rugendo rwo kubaka igihugu.”

Umusaza Ndayumujinya Faustin ashima umutekano usigaye urangwa mu bihe by’amatora


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...