konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

‘Ngo ikibazo rukumbi u Burundi bufite ni u Rwanda iyo rutabaho ntabwo bwari kugira ibibazo?’ Perezida Kagame

‘Ngo ikibazo rukumbi u Burundi bufite ni u Rwanda iyo rutabaho ntabwo bwari kugira ibibazo?’ Perezida Kagame
19-02-2019 saa 09:01' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5490 | Ibitekerezo 1

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’ Umuyobozi w’ Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba EAC yakomoje ku magambo aherutse gutangazwa n’ Ubuyobozi bw’ u Burundi avuga ko iyo u Burundi buba butezwa ikibazo n’ u Rwanda byari kugaragazwa n’ Abahuza Mkapa na Museveni

Yabikomojeho mu kiganiro kirambuye yagiranye na The EastAfrican aho yavuze ko umubano mubi uri hagati ya Uganda n’ u Rwanda uterwa n’ uko Uganda yahisemo kugendera ku makuru ihabwa n’ abatavugarumwe n’ u Rwanda bari muri Afurika y’ Epfo bakeneye ubufasha kuri Uganda.

K’ umubano w’ u Rwanda n’ u Burundi ho, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gihari gisobanutse kandi cyoroshye.

Yagize ati “K’ u Burundi biroroshye kandi birasobanutse. U Burundi bwatangaje ko u Rwanda aricyo kibazo cyonyine rufite. Abantu banzura uko bashaka. Reka dutekereze ko u Rwanda rutigeze rubaho. U Burundi ntabwo bwari kugira ibibazo?”

Hari abantu bahawe inshingano ku Burundi. Mkapa, umufasha myumvire na Perezida Museveni, umuhuza n’ abandi bo muri Afurika y’ Iburasirazuba batigeze bagera k’ umusaruro, baba baravuze bati twasanze u Burundi nta bibazo bufite, ibibazo biva hanze”.

Umunyamakuru yakomoje ku ibaruwa Perezida Nkurunziza aherutse kwandikira Perezida Museveni arondora ibibazo u Rwanda rufitanye n’ u Burundi, Perezida Kagame amusubiza ko ari gushyira ukuri ahagaragara atari kurengera u Rwanda.

Yagize ati “Yego, uwo ni Nkurunziza, ariko ndi kugerageza gushyira ahagaragara ibimenyetso apana kurengera u Rwanda. Ntabwo ngaruka ku byo Nkurunziza yavuze, ariko abahawe gukemura ibibazo by’ u Burundi ntibigeze bavuga ko ikibazo gikomeye ari u Rwanda. Niba hari ni ikibazo kiva mu Rwanda sicyo gikuru kandi ibyo bibazo bigomba gukemurwa bitandukanyijwe”

Perezida Kagame yabajijwe niba azasimbura Perezida Museveni ku nshingano z’ umuhuza mu bibazo by’ Abarundi.

Ati “Perezida Museveni azakomeza abikore. Iki kibazo kizaguma mu biganza bimwe. Ikibazo cy’ u Burundi ni urwitwazo, ntabwo nshyaka gukina urwo rwitwazo, reka abari kubikemura bakomeza babikemura kuko EAC iruta ibibazo by’ I Burundi”

Umubano w’ u Rwanda n’ u Burundi urimo agatotsi kuva muri 2015, kuva icyo gihe u Rwanda ruvuga ko u Burundi bugomba gukemura ibibazo byabwo. -’Iby’Abarundi mubirekere Abarundi’ niko Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru muri Mata 2016.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
van Kuya 24-02-2019

ngewe sinunva ukuntu abantu bakorany akazi bakaba ubu batakunbikana ngo babane neza ess kombona mwaje musanga tumerewe nabi tuvuye mubigunda mukadusaba kubabarira abishi bacu tukerura ko tubahay imbabazi mwe habura iki ngo kayunba nabagenzi be baze muhuze ubumwe,murimake nukudukangurira kubabarira KD mwe mutabikozwa,ubwo se mwibwira ko bazaguma mubuhungiro muhame hamwe muhangane nababwiriki niba mushakira abanyarda amahoro namwe mwiyunge benekanyarda batahe.ikindi muranazirany cyane turabizi nimushwana muzajye ahantu hamwenyine murwane Dore ko abaturage aritwe makarita mukina.ubuse Koko mwaziyunze

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...