AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ngororero : Batangiye kwamamaza abakandida ba FPR, abanyamuryango biyemeza kuzatora 100%

Ngororero : Batangiye kwamamaza abakandida ba FPR, abanyamuryango biyemeza kuzatora 100%
18-08-2018 saa 15:50' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1810 | Ibitekerezo

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Ngororero batangiye ibikorwa byo kwamamaza abazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko mu mirenge igize aka karere, mu gikorwa cyaranzwe n’ibirori byo kugaragaza ibyo umuryango umaze kubagezaho.

Ku wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2018 nibwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batangije kumugaragaro ibikorwa byo kwamamaza abakandida bayo, mu muhango watangiriye mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero.

Iki gikorwa cyabimburiye ibindi muri aka karere, cyitabiriwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi bitandatu. Muri iki gikorwa hamamazwaga abakandida b’uyu muryango bose uko ari 80 barimo 2 bazaserukira aka Karere.

Aba bakandida babiri ba FPR Inkotanyi bazaserukira akarere ka Ngororero ni uwitwa Nyabyenda Damien na Mukandekezi Petronille.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero akaba na Chairperson w’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri aka karere NDAYAMBAJE Godefroid yashimiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi Muri aka karere kubw’ubwitabire, abasaba kuzabigaragaza mu gihe cy’amatora maze akarere kabo kazagire amajwi 100%.

Yabasabye kuzazinduka bagatora abakandida ba FPR Inkotanyi maze bakabirangiza kare bakikomereza gahunda zabo.

Komiseri muri Komite Nyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu Uwamariya Assoumpta yitabiriye iki gikorwa, nawe ashimira cyane ubwitabire bw’abanyamuryango bo muri aka karere.

Yagarutse ku butumwa bwa Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi akaba n’Umukuru w’igihugu,asaba buri wese kugira uruhare mu gukomeza gusigasira ibyagezweho n’Umuryango no kugira uruhare mu bikorwa bishingiye ku mibereho myiza n’iterambere rirambye.

Uwamaliya yanasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo muri aka karere kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora, batora Umuryango FPR-Inkotanyi.

Kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi bizabera mu mirenge yose igize aka karere ka Ngororero uko ari 13, bakaba bamaze kwamamaza mu mirenge ya Nyange,Sovu, Matyazo na Ndaro bikazakomereza no mu yindi mirenge 9 isigaye.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri aka karere bagaragarije abayobozi ko igihe cy’amatora gitinze kugera maze bagaragaze ibibari ku mutima ngo kuko bashaka kuzatora abakandida ba FPR 100%.

Muri iki gikorwa, abanyamuryango ba FPR muri aka karere, bamuritse ibyiza bamaze kugeraho binyuze mu bukangurambaga bw’umuryango, birimo imyaka bakura mu bikorwa by’ubuhinzi.

Igikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR muri Ngororero cyatangiriye mu murenge wa Nyange
Ababyeyi bo mu muryango wa FPR Inkotanyi muri Ngororero bari babukereye

Komiseri muri Komite Nyobozi w’umuryango FPR ku rwego rw’igihugu Uwamariya Assoumpta ari kumwe na Abimana Mathias

Uwamariya Assoumpta [ibumoso], Meya Ndayambaje Godefroid na Abimana Mathias

Abakandida Nyabyenda Damien na Mukandekezi Petronille bazaserukira akarere ka Ngororero mu muryango wa FPR

Abaturage ba Ngororero banamuritse ibikomoka ku bikorwa byabo by’ubuhinzi

Abana bahabwa amata


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA