AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Niba udashaka kurwaza bwaki iwawe, reka umugore atekane’ –Meya Ntazinda

‘Niba udashaka kurwaza bwaki iwawe, reka umugore atekane’ –Meya Ntazinda
8-03-2020 saa 21:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1143 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’ Akarere Nyanza Ntazinda Erasme yasabye abagabo guha amahoro abagore babo ababwira ko nibadaha amahoro abagore babo nabo batazatekana, ndetse ko bizabangamira n’iterambere.

Yabitangarije mu murenge wa Rwabicuma, ahizihirijwe ku rwego rw’ akarere umunsi mpuzamahanga w’ abagore wizihizwa tariki 8 Werurwe buri mwaka. Uyu munsi mukuru wizihijwe ku nshuro ya 44.

Meya Ntazinda yavuze ko ahanini abakimbirane yo mu ngo aturuka ku bagabo. Ibi byanashimagiwe n’abaturage bavuze ko umutekano muke wo mu ngo ugaragara cyane mu ngo zifite abagabo b’ abazinzi baba basesagura umutungo wo mu rugo.

Meya Ntazinda yagize ati “Abagore usibye kubabwira ngo umunsi mwiza mpuzamahanga w’ abagore, ubundi nimureke nibwirire abagabo. Umugani w’ Ikinyarwanda uravuga ngo ‘Ukurusha umugore akurusha urugo’. Twabonye ikinamico ya Bizengarame hano. Niba ushaka kuba Bizengarame uzasigara ugaramye abandi bagusize.

Yakomeje agira ati “Niba mugabo ushaka kugira ubuzima bwiza, reka umugore atekane. Niba ushaka umutekano iwawe, kuri wowe, umutekano muri rusange ha amahoro umugore atekane. Niba ushaka ko iwawe nta bwaki ihaba, reka umugore atekane. Niba ushaka kubona ibitotsi ngo usinzire, reka umugore atekane”.

Meya Ntazinda yavuze ko umugore nadatekana umugabo atazatekana, ingo zitazatekana, n’iterambere ritazagerwaho. Gusa ngo abagore bo bariteguha ko ibi bigerwaho igisigaye ni uko abagabo babashyigikira.

Mukamana Daphrose wo mu mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma yavuze ko amwe mu makimbirane yo mu ngo aba aho batuye ari ugusesagura umutungo no gucana inyuma kw’abashakanye.

Nyiranzayino Eugenie yatangarije UKWEZI ko amakimbirane akunze kuba mu murenge wa Rwabicuma ahanini ari aterwa n’abagabo baba basinze ariko nayo ngo akemukira muri gahunda yiswe ‘Igikari cy’ umudugudu’.

Gahunda yiswe igikari cy’ umudugudu ni uburyo abaturage bo mu midugudu itandukanye bashyizeho ingamije gukemurira ahiherereye amakimbirane yo mu ngo abana batabyumva.

Mukamana ati “Abo duhaniye hano bagenda banyuzwe kandi ntabwo ibibazo bisohoka ngo bige hanze”.

Komite y’ Igikari cy’ umudugudu igizwe n’ abitwa inshuti z’umuryango n’abasaza n’abakecuru b’inararibonye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA