AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

‘Ntabwo turi insina ngufi’ Perezida Kagame ku kibazo cy’ abaturanyi

‘Ntabwo turi insina ngufi’ Perezida Kagame ku kibazo cy’ abaturanyi
8-05-2019 saa 13:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 904 | Ibitekerezo

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ibyo bajya gushakira hanze y’ imipaka yo mu Rwanda mu Rwanda bihari ko ahubwo batazi ko bihari. Yavuze ko Uganda yatangiye kera. U Rwanda rwafashe icyemezo cyo kubuza Abanyarwanda kujya muri Uganda ku mpamvu z’ umutekano wabo igihe bariyo.

Ubwo yari mu karere ka Burera kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2019, yavuze ko u Rwanda atari insina ngufi atari akarima k’ abaturanyi basuzugura uko bashaka.

Yagize ati “Bahereye kera bashaka kudutera ibibazo. Iki gihugu cy’ u Rwanda twebwe Abanyarwanda ni igihugu tugomba kubaka , ntabwo turi abacakara b’ abaturanyi. Ntabwo turi insina ngufi. Ntabwo duhimbirwaho, ariko abayobozi iyo barangaye batera ikibazo”.

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ibyo bajya gushaka hanze y’ imipaka y’ u Rwanda birimo n’ amasoko ibyinshi biri mu Rwanda.
Ati “N’ amasoko ari hano, ariko abayobozi baragenda bakibera mu mujyi bakabona ko Isi itangirira aho ikarangirira aho ngaho. Oya hari Butaro ari Burera utundi turere”.

Perezida Kagame yavuze ko hari uwamubwiye ko abaturage bambuka imipaka bajya gushaka imigati akibaza impamvu abakora imigati I Kigali badakora myinshi ngo igere mu gihugu hose.

Umukuru w’ Igihugu yavuze ko u Rwanda rushaka kubana neza n’ ibihugu by’ abaturanyi ati ariko “Iyo baduhinduye akarimo kabo bakoramo ibyo bashaka bahingamo ibyo bashaka, natwe dukora ibyo dushaka. Abaturage ndibwira ko mubyumva abayobozi bagomba kubyumva. Igihe kibaye kirekire cyo guhindura imyumvire y’ igihe tugezemo”.

Yakomeje avuga ko politiki y’ igihugu ari uko Abanyarwanda bacyubaka bari umwe no kugiteza imbere ntawe usizwe inyuma.

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ati “Muve mu bintu babazanira ibyo kubakuburira, aho kunzanira ibintu unkuburira umpa, nzanira akazi nkore nihe ibyo kwiriye. Muranyumva? …uzana ibyo kubakuburira niba abafitiye imbabazi age abaha akazi. Aho mugenda mugakora mukishyurwa”.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutakwingingira umuntu kuruha umutekano. Ngo bamwe bizanira u Rwanda icyo kibazo rukagikemura. Yavuze ko abavugira kuri radiyo no kuri interinete batazi ibyo bavuga.

Umukuru w’ igihugu yabwiye abarwanya u Rwanda ko bari gukina n’ umuriro , asaba abanyarwanda kwirinda kujya mu barwanya u Rwanda kugira ngo uwo muriro utazabatwika.

Umukuru w’ Igihugu yakomoje ku kibazo cy’ uburezi avuga ko bidakwiriye ko abana biga mu ishuri rimwe ari 100 utabariye abasibye. Yavuze ko abarimu n’ abayobozi badakwiriye gusiba akazi.

Perezida Kagame arava mu karere ka Burera akomereza mu karere ka Musanze, azave Musanze ajya mu Ntara y’ Iburengerazuba mu karere ka Karongi, Nyamasheke na Rutsiro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...