AMAKURU

UKWEZI
pax

Ntaganzwa Ladislas wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu yakatiwe gufungwa burundu

Ntaganzwa Ladislas wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu  yakatiwe gufungwa burundu
28-05-2020 saa 14:04' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1959 | Ibitekerezo 1

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruzaburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka mu Karere ka Nyanza rwakatiye igifungo cya burundu Ntaganzwa Ladislas wahamwe n’ibyaba bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntaganzwa wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu [Muri Nyaruguru], yasomewe ibyaha bimuhama ndetse ahita anakatirwa kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020.

Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko yatawe muri yombi bwa mbere mu 2015 afatiwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, aza koherezwa mu Rwanda mu 2016, ari naho yahise atangira kuburanishirizwa.

Iburanisha rya Ntaganzwa ryabereye aho ibyaha byakorewe aho mu bagiye batanga ubuhamya bamuzi neza bamushinje ko yari kumwe n’abajandarume bafite imbunda ndetse agatanga amabwiriza yo kurasa imbaga yari yahungiye ku kibuga cya TTC Cyahinda.

Bavuze kandi ko abageragezaga guhunga basangaga batangatanzwe n’abandi bafite amacumu, ubuhiri, imihoro n’ibindi.

Bivugwa kandi ko imodoka ya komine ngo ni na yo yajyanye abagiye kwica Abatutsi ku Kanyaru.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntaganzwa yategetse ko Abatutsi bari bagiye guhungira i Burundi bagarurwa bageze ku mugezi w’Akanyaru, bicwa tariki ya 17 Mata 1994.

Yashinjwaga kandi ibyaha bya Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside, ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu n’ibindi.

Ladislas ni umwe mu bari barashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihembo cya miliyoni 5$ ku muntu watanga amakuru yatuma bafatwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
NZABANDORA Kuya 29-05-2020

Imana ihora ihoze, ni ko abanyarwanda babivuga. Ni byiza cyane, ndabona wowe ukiri muto, nturi nka KABUGA ushigaje amazuba make. Uzagira umwanya uhagije wo gutekereza ku bwicanyi mwakoze. Ntakundi byari kugenda, IMANA yagombaga kandi iracyakomeza, kubabaza no kubahanira ibyo mwakoze. Mwishe abantu bayo ntakurobanura ntacyaha babakoreye.Wenda niba uri umukirisitu uzagira igihe cyo kwicuza no gusaba imbabazi abo mwahemukiye. Gusa kuri wowe bizakugora kuko wishe kandi wicisha ibihumbi n’ibihumbagiza, ntuzamenya uwo uzisaba n’uwo ureka. Utwumve neza twebwe ABANYARWANDA bo muri iki gihe, ntabwo dushimishijwe no kubabaza ikiremwa muntu, tuzi ibyo mwakoze n’uko mwabikoze, nitwe tubana n’agahinda kadashira mwaduteye, ariko turi ABANTU kubarusha. Turihangana, twize kandi dutozwa kubabarira. UZICUZE UBIKUYE KU MUTIMA, USABE IMBABAZI zeruye, uzababarirwa, kandi n’IMANA izabyemera. ARIKO GUHANYWA NI NGOMBWA, ubyihanganira natwe ubuzima tubayemo twarabwihanganiye. Ubu urimo kureba isi ukabona yakubanye ngari, uribaza uti iyo mbimenya. Ariko warubizi ko icyaha kigeraho cyikaguruka, cyane iyo harimo kumena amaraso y’inzirakarengane. HARAKABAHO UBUTABERA MU RWANDA.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...