Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera yanengeye mu ruhame imikorere idahwitse y’abayobozi b’inzego z’ibanze by’umwihariko Umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo avuga ko aribo ba nyirabayazana mu kuba abaturage babo batitabira gahunda za Leta zirimo gutanga ubwisungane mu kwivuza, anihanangiriza bikomeye Ubuyobozi bw’aka karere.
Minisitiri Mukabaramba wari muri aka karere kuwa Gatandatu aho yifatanyije n’abahatuye mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2018, wanatangirijwemo igikorwa cy’ubukangurambaga bwahariwe gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse na telefone igendanwa (Ukanze *909# ukemeza ubundi ugakurikiza amategeko n’amabwiriza) mu rwego rwo korohereza abaturage mu bijyanye n’igihe kirekire byabasabaga kugira ngo babone mituweri.
Mu mwaka ushize wa 2017/2018 w’ubwisungane mu kwivuza, aka karere ka Nyamagabe kaje ku mwanya wa 30 gaheruka utundi turere twose mu bwitabire bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza aho aka karere kaje ku kigero cya 70%, ibintu Minisitiri yanenze ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko aribo nyirabayazana mu gutuma abaturage batitabira gutanga mituweri n’izindi gahunda za leta.
Ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga, abaturage 141, mu bitabiriye umuganda bahise bishyura ndetse bataha basoje igikorwa cyo kwishyura ubwisungane mu kwivuza umwaka utaha uzatangirana na tariki ya mbere Kamena 2018. Minisitiri yavuze ko ubu bukangurambaga babwitezeho kwihutisha gahunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza aho umuturage umwe azajya ajyana indangamuntu y’uhagarariye umuryango agahita yishyura ubundi agahabwa
Ubwo yari atangiye kugeza impanuro ku bari bitabiriye uyu muganda, Minisitiri Mukabaramba yahamagaje abayobozi b’utugari tugize Umurenge wa Gasaka, babaanza kubura Minisitiri abahamagaza imbere barabura avuga ko batashye ariko nyuma baza kuza imbere avuga ko muri bo ntan’umwe yigeze abona akora umuganda.
Muri batandatu bagombaga kuba baje mu muganda habonetse batanu muri bo, Minisitiri arabagaya bikomeye avuga ko intege nke zabo zizatuma abaturage badakora nabo kandi ngo zizatuma n’ibyo meya na visi meya bakora bidatanga umusaruro
Yagize ati “Meya, abayobozi bo mu tugari twa Gasaka barihe ? Iyo abayobozi ntacyo bakora n’abaturage nta kintu bazakora biragaragara, iyo mudakora ibyo meya na visi meya bakora ntabwo bizakunda, abayobozi b’abagari ntabwo baza mu muganda, n’iyo baje ntabwo bakora biragaragara”
Aba nibo bayobozi b’utugari babashije kugera ahabereye umuganda ariko nabo Minisitiri yavuze ko bahagarikiye abaturage bo ngo ntibigeze bakora
Gitifu w’Umurenge wa Gasaka yahise afata ijambo asobanura ko umwe muri ba Gitifu w’akagari wabuze arwaye ndetse undi Sedo we yagiye kureba umuturage wagwiriwe n’inzu muri iyi minsi ishize.
Minisitiri Mukabaramba yahise abwira meya ko abayobzozi b’utugari n’imirenge badakora, ibyo meya na ba visi meya bazakora nta musaruro bizatanga atanga urugero rw’abaturage baje kwishyura mituweri hari abantu indangamuntu zananiye ndetse agaragaza bamwe batasobanuriwe ibisabwa kugira ngo baze kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ibintu yahuje no kuba abayobozi b’ibanze badakora cyangwa ngo begere abaturage.
Minisitiri yakomoje ku kibazo cyo kwiriza abaturage ku biro by’akagari biturutse ku kuba batarabasanze iwabo mu midugudu ngo babasobanurire ibisabwa kugira ngo bagerweho na gahunda za leta zitandukanye anashimangira ko aha ari nayo mpamvu aka karere kabaye akanyuma ubushize
Yagize ati “Impamvu twaje Nyamagabe, Nyamagabe mituweri ubushize muri aba nyuma, aba 30, murabyumva Nyamagabe ? Muri aba nyuma 30. Ubu rero nimwongera mukaba aba nyuma 30 ibyo rwose mubyumve ko noneho tutazabyihanganira kandi ibyo ngibyo bikorwa n’abantu bashinzwe ubukangurambagwa (Mobilisation) bwa mituweri badakora, abantu b’akagari bahora bazerereza abaturage”
Minisitiri Mukabaramba wavuze ko aka karere kaza imbere mu bibi byose birimo imirire mibi, umwanda ndetse no kudatanga ubwisungane mu kwivuza yanenze aba bayobozi anavuga ko yababajwe bikomeye n’uburyo yahoze abona aba bayobozi mu muganda bahagarikiye abaturage bari gukora umuganda, avuga ko bitumvikana uburyo umuturage afata isuka agakora umuganda kandi umuyobozi we wagakwiye kumujya imbere yihagarariye.
Minisitiri Mukabaramba wanavuze ko meya w’aka karere ari mushya yasabye abo bayoborana kwikubita agashyi guhindura imikorere kandi byose bakorera umuturage.