AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Nyamagabe: Ubusinzi n’ umwanda zimwe mu mpamvu zatumye abayobozi 9 birukanirwa rimwe

Nyamagabe: Ubusinzi n’ umwanda zimwe mu mpamvu zatumye abayobozi 9 birukanirwa rimwe
13-09-2019 saa 07:42' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2061 | Ibitekerezo 1

Abayobozi 9 bo mu nzego zitandukanye z’ akarere ka Nyamagabe birukaniwe rimwe nyuma y’ iminsi mike basuwe na Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ igihugu Prof Shyaka Anastase.

Abirukanywe mu karere harimo Umujyanama wa Komite Nyobozi, Zigirumugabe Emmanuel n’Umukozi ushinzwe kumenyekanisha urwego, kuruhuza n’izindi ndetse no gutangaza amakuru (Public Relations and Communication’s Officer), Masabo Martin.

Mu mirenge harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugano, Hakizimana Emmanuel n’Uw’umurenge wa Kibumbwe, Gahizi Faustin.

Hasezeye kandi abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Nyanzoga mu Murenge wa Cyanika, Nyamiyaga mu Murenge wa Kaduha, Kizimyamuriro mu Murenge wa Buruhukiro, Munyege mu Murenge wa Uwinkingi na Manwari mu Murenge Mbazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Boneventure, yavuze ko mu banditse basezera harimo uwavuze ko ubusinzi.

Ati “Bagiye bagaragaza impamvu zitandukanye hari uwo nabonye wanditsemo ko kuba ari umusinzi bitamufasha mu bukangurambaga mu baturage, bigatuma ubukangurambaga usanga buri hasi cyane”.

Meya Uwamahoro avuga ko abasezeye bagiye batanga impamvu zinyuranye zigusha ku kuvuga ko batari bagishoboye kuzuza inshingano zabo.

Inshingano z’ umuyobozi w’ umurenge mu mirenge ifite ba gitifu basezeye inshingano zisigaranwa n’ umuyobozi wungirije w’ umurenge abenshi bita ‘Admin’. Bivuze ko umurenge wa Mugano n’ umurenge wa Kibumbwe igihe kuba iyoborwa na ba Admin mu buryo bw’ agateganyo, mu gihe hagishakwa uko iyo mirenge yabona abakozi bashya. Umuyobozi w’ umurenge ntabwo atorwa n’ abaturage akora ikizamini cy’ akazi.

Agaragaza ibibazo biri mu karere byatumye aba bakozi birukanwa yagize ati “Ikifuzo cy’ ubuyobozi bukuru bw’ Igihugu cyacu ni uguhindura imibereho y’ abaturage. Mumaze iminsi mu karere kacu tugaragaza imibare mibi mu bijyanye n’ umwanda, indwara zakagombye kuba zararandutse n’ ubu zikaba zikiriho bigaragaza uburangare bw’ ubuyobozi cyane cyane”.

Mu minsi ishize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yamurikiwe ibipimo bishya by’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues) birimo ibigaragaza ko muri Nyamagabe hari abantu bagera kuri 423 barwaye imvunja, muri bo 74,5% bishingiye ku mpamvu zirimo imyumvire, 14,4% ni abafite uburwayi bwo mu mutwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Mvano Jean Pierre Kuya 4-11-2019

Mayor we inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.Mbona ntacyo umariye ako karere.Kandi uko ukora birabigaragaza.Mubacanshuro uri uwambere.Utangira akazi saa tatu ugataha kare.
Yewe no mu biro uyo urimo nta cyo uba ukora.
Ntacyo umariye Akarere pe.Ku kibazo wakemura se?Ariko nawe rata ujjya ubivuga ko byakuyoboye.NYAMAGABE iriyobora.Uyu Uwamahorowe ntarikumwe n’abaturage.Aho yabassnze azabasubiza inyumaho 80% ,kandi muzabibona.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...