AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Nyaruguru: Nyirabahutu Daphrose uzwi nk’Umukecuru wa Perezida yitabye Imana

Nyaruguru: Nyirabahutu Daphrose uzwi nk’Umukecuru wa Perezida yitabye Imana
19-06-2019 saa 11:10' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5886 | Ibitekerezo 6

Umukecuru Nyirabahutu Daphrose bahimbaga Umukecuru wa Perezida, ndetse akaba anazwi cyane mu ndirimbo yaririmbyemo Perezida Kagame wamugabiye inka bikarangira baramukanyije akanamushimira, yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUB aho yari amaze igihe arwariye.

Nyirabahutu yari atuye mu kagari ka Raranzige umurenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru. Uyu mukecuru ubusanzwe azwi cyane ku nganzo y’ubuhanzi yahoberanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2012, ubwo yari yasuye aka karere ari naho yakuye izina “Umukecuru wa Perezida”.

Nyirabahutu yatangaje mu minsi ishize ko ubusanzwe yakundaga Perezida Kagame ariko ataramwibonera n’amaso ye, ku buryo ngo yajyaga anamuririmba mu mbyino kuberako ari umuririmbyi mu itorero ry’abakecuru ryitoreza mu murenge wa Rusenge.

Ati:”Kuva na kera naramukundaga nkamuririmba ntaramubona, dore ko yanampaye inka. Nkamukundira ibikorwa bye n’ukuntu akunda abanyarwanda”.

Nyirabahutu yavuze ko mu mwaka wa 2012 ubwo Perezida yajyaga gusura akarere ka Nyaruguru, ngo itorero aririmbamo akanaribera umutoza ryari riri mu yari buririmbe uwo munsi. Nk’uko yabyivugiye ngo n’ubusanzwe yajyaga ahimba ibitero iyo amaze kumenya gahunda y’umunsi babasabye kuririmbamo, gusa ngo uwo munsi yateguye igitero cyagombaga gusaba Perezida wa Repubulika ko yamwemerera bakaramukanya kubera urukundo amukunda.

JPEG - 65.8 kb

Ati:”Icyo gihe nari nabiteguye numva ngomba kumusuhuza kubera urukundo mukunda yampaye imararungu”.

Uyu mukecuru ngo yabyirutse ari umuhanzi mu njyana ya Kinyarwanda, kugeza n’ubu akaba yari akibasha kuririmba no kubyina, akagira umwihariko wo guhimbira ibitero by’imbyino aho itorero aririmbamo riri kubyinira.

Igitero yamamayeho nk’umukecuru wa Perezida kigira kiti: ”Nyakubahwa mushyitsi mukuru rya jambo navuze haruguru, ya ndwara yitwa sabukuru waboneye umuti n’urukingo, urareba ndi imbere yawe,ntugirengo ndakuruzi, nitwusa ikiganiro tugatangira kuruhuka,abayobozi bankundire ndahagarara imbere yawe, nkwirebere mu maso wenda nintaha ndasinzira …”

Asobanura uko byagenze amaze kukiririmba, uyu mukecuru yagize ati:”Aho rero nibwo yahise ahaguruka maze atera intambwe ebyiri , iya gatatu atega amaboko arandamutsa nange nti uraho uwampaye Imararungu! Nti uraho uwandinze kurangara nari kuba icyomanzi! Nti uraho uwandinze kuguma mu nzu mu gicuku kirimbanyije! Ubwo twarebanaga mu maso, nawe ati urakoze cyane”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
SEMWEMA Kuya 26-06-2019

Hhhhhhhhh bapfana ikise ureste kuba yaramusuhuje gusa?? Niwese uzi kuririmba wenyine muriki gihugu gisusupusupu we ntabizi cg uririmba wese abari umukecuru cg umusaza wa perezida?? Gusa mwarakoze mwamukoreye ubuvugizi mutumba ahambwa neza, na guverineri yarahari!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

peter Kuya 23-06-2019

imana imwakire mubayo twifatanyije n’umuryango we mukababaro

Mutesi Kuya 21-06-2019

Iruhukire mubyeyi mwiza Nyagasani akwiyereke iteka uruhukire mumahoro.

Mutesi Kuya 21-06-2019

Iruhukire mubyeyi mwiza Nyagasani akwiyereke iteka uruhukire mumahoro.

Claire Kuya 19-06-2019

Imana yakire uyu Mubyeyi mu bwami bwayo.
Inganzo ye yanyuze benshi kuko yarangwaga no kwimakaza amahoro,ubwiyunge,urukundo n’iterambere.Aho agiye harasusurutse.
Umuryango we ukomere Kandi wihangane.RIP

Innocent Kuya 19-06-2019

Intwari iratabarutse RIP

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...