AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

PAC yabajije inzego zirimo MININFRA na MINALOC impamvu abaturage batinda kwishyurwa ingurane

PAC yabajije inzego zirimo MININFRA na MINALOC impamvu abaturage batinda kwishyurwa ingurane
4-03-2021 saa 12:12' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 990 | Ibitekerezo 3

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) yabajije inzego zirimo Miniisteri y’ibikorwa Remezo (MININFRA), iy’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), impamvu abaturage batinda kwishyurwa ingurane z’imitungo yabo mu gihe cy’ibikorwa remezo by’inyungu rusange.

Ni mu nama yahuye iyi komisiyo ndetse n’izi Minisiteri ndetse n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) ku byerekeye ibibazo byagaragaye mu igenzura ryakorewe RTDA, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Werurwe 2021.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yavuze ko igenzura ryakozwe kuva mu myaka 5 ishize, rigaragaza ko Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Imihanda n’Ubwikorezi RTDA cyubatse imihanda myinshi ariko isiga ibibazo birimo kudatangira ingurane ku gihe aho imitungo yangijwe, kubara ingurane nabi n’igenamigambi ritanoze ku bijyanye n’ingurane bikaba byaratumye kuva muri 2015-2019, Urwego rw’Umuvunyi rwakira ibibazo 715 bjyanye n’itangwa ry’ingurane.

Ibi bibazo byatanzwe mu nzego zitandukanye, ariko ingurane ikwiye yari itarishyurwa kandi imitungo y’abaturage yarangijwe n’ibikorwa remezo by’iterambere harimo n’imihanda.

Abadepite babajije RTDA impamvu nta genamigambi rikorwa mu gutanga ingurane ku mitungo y’abaturage yangijwe mu ikorwa ry’imihanda, ndetse n’aho ikorwa ry’imihanda riyobora amazi mu mitungo y’abaturage ariko itegereye umuhanda rikabangiriza imitungo ariko ntibishyurwe.

Umuyobozi Mukuru wa RTDA Imena Munyampenda yemereye Abadepite bagize PAC ko hari amakosa yakozwe yo kutubahiriza itegeko ry’ingurane kuko hari aho batangiye gukora imihanda batabanje kwimura abaturage no kubishyura, ariko avuga ko ku mihanda bari kubaka ubu, nta gikorwa cy’umuturage gikorwaho kitarishyurwa.

Yemera kandi ko hari ahabaye amakosa, ahagiye hishyurwa ubuso bw’ubutaka buruta ubwanditse ku cyangombwa cy’ubutaka, asobanura ko ubu bisigaye byitonderwa hakabanza gupimwa neza ubutaka, icyangombwa kigakosorwa mbere yo kubarirwa ingurane.

Umubaruramari Mukuru muri muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Mukeshimana Marcel yavuze ko mu rwego rwo gukemura ibibazo by’iyishyurwa ry’ingurane, ubu Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yashyizeho umukozi ushinzwe ibijyanye na “expropriation” (ibibazo byo kwimura abantu n’ingurane) gusa, kugira ngo bihabwe umwihariko kandi bikemuke vuba, ubwishyu bubonwe ku gihe.

Yongeyeho ko ubu nta birarane bafite bitarishyurwa, avuga ko hari ibitinda kubageraho kubera inzira ziteganywa bigomba kunyuramo ndetse n’ibiza birimo amakosa, ariko ko ibigeze muri MINECOFIN byuzuye bihita byishyurwa bitarenze iminsi 14.

Abadepite bagize PAC bashimiye inzego baganiriye, basaba ko itegeko rirebana n’ingurane rikwiye kujya rishyirwa mu bikorwa, n’uburenganzira bw’umuturage bukubahirizwa mbere y’uko ibikorwa bikorerwa mu mutungo we akabanza guhabwa ingurane ikwiye no kwimurwa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Ngiruwonsanga Kuya 7-03-2021

Ndabemera rusesabagina azakanirwe urumukwiriye

Daft Kuya 4-03-2021

Ayo makosa yarabaye nibyo kdi ninukuri kuko ikibazo nkicyo cyo kutishyura ingurane yibyangijwe nibikorwa remezo, byabaye no kunzu yiwacu aho yangijwe numuhanda wubakwaga muri 2013 ark ntibayishyura kdi abandi barishyuwe ark twe bavuga ko iyo nzu ari nini leta itayibonera ingurane kugeza nubu byarancanze

Daft Kuya 4-03-2021

Ayo makosa yarabaye nibyo kdi ninukuri kuko ikibazo nkicyo cyo kutishyura ingurane yibyangijwe nibikorwa remezo, byabaye no kunzu yiwacu aho yangijwe numuhanda wubakwaga muri 2013 ark ntibayishyura kdi abandi barishyuwe ark twe bavuga ko iyo nzu ari nini leta itayibonera ingurane kugeza nubu byarancanze

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA