konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire yageze I Kigali- Amafoto

Perezida Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire yageze I Kigali- Amafoto
26-04-2018 saa 09:08' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1888 | Ibitekerezo

Perezida w’igihugu cya Cote d’Ivoire, Alassane Ouattara yageze I Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mata 2018, aho ari mu bazitabira inama izwi nka ‘’Mo Ibrahim Governance Weekend’ igomba gutangirwamo igikombe cyitiriwe Mo Ibrahim kizahabwa Ellen Johnson Sirleaf wahoze ayobora igihugu cya Liberia.

Perezida Ouattara akigera I Kagali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Madamu Louise Mushikiwabo aho banagiranye ibiganiro bagamije kureba uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze

Iyi nama izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2018, izitabirwa n’abayobozi bakomeye muri Afurika. ikaba izamara iminsi aho iteganyijwe kuzasozwa n’igitaramo kizitabirwa n’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Sauti Sol.

Perezida Ouattara wageze I Kigali yavuze ko yishimiye kwitabira iyi nama by’umwihariko umuhango wo gushyikiriza Mo Ibrahim Madamu Ellen Sireaf aho yavuze ko ari inshuti ye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ngeze I Kigali (Rwanda) kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 25 Mata 2018, aho nzitabira umuhango wo gutanga igihembo cya Mo Ibrahim inshuti yanjye n’uwahoze ayobora Liberia, Madamu Ellen Johnson Sirleaf”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...