AMAKURU

UKWEZI
pax

Perezida Kagame agiye kwandika igitabo ku rugamba rwo kubohora igihugu

Perezida Kagame agiye kwandika igitabo ku rugamba rwo kubohora igihugu
5-07-2020 saa 12:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1440 | Ibitekerezo 3

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko azashaka umwanya akandika igitabo kivuga ku rugamba rwo kubohora igihugu rwamaze imyaka ine ari we uruyoboye.

GORILLA GAMES

Yabitangarije mu butumwa yashize kuri twitter kuri uyu wa 4 Nyakanga 2020, ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 26 umunsi mukuru wo kwibohora.

Kuri uyu munsi u Rwanda ruzirikana umuhate n’ubutwari bw’inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi yakurikiye imyaka myinshi y’ivangura no kubiba urwango mu Banyarwanda.

Tariki 4 Nyakanga 1994, ubwo RFP-Inkotanyi yahagarikaga Jenoside yakorewe abatutsi, nibwo hahise hatangira urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kuri ubu rugeze ahashimishije.

Perezida Kagame yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu cyari ikintu cyagutse kurenza uko bamwe babyibwira.

Ati “Ndizera kandi nasezeranyije ubwanjye ko ku bufasha bw’abo dukorana muri FPR (nk’uko bakunze kubigenza mu bindi dukora), nzabasha kubigaragaza mu buryo burambuye n’ibimenyetso uko nshoboye yaba mu gitabo cyangwa mu bundi buryo. Nzabishakira umwanya. Bizaba ari uburyo bwiza bwo guha agaciro impamvu nyamukuru yarwo [urugamba].”

Mu butumwa yashize kuri twitter yavuze ko abakiri bato bafite inshingano yo gukora ibyiza biruta ibimaze kugerwaho.

Perezida Kagame kandi yavuze ko yifatanyije n’abafite ababo baburiye ubuzima mu rugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu 1990 kugera mu 1994.

Umunsi mukuru wo kwibohora wizihijwe ku nshuro wa 26 waranzwe no gutaha ibikorwa by’indashyikirwa byuzuye muri uyu mwaka wa 2020. Ibyo bikorwaremezo byiganjemo amazu y’abatishoboye, amashuri n’amavuriro,imihanda n’ibindi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Uwase Kuya 6-07-2020

Nibyiza cyane rwose. Ariko se ko numvise ko atize azabibasha cg azadodesha ?🤔

Uwase Kuya 6-07-2020

Nibyiza cyane rwose. Ariko se ko numvise ko atize azabibasha cg azadodesha ?🤔

Mudahunga Kuya 5-07-2020

Courage our president. Iki gitabo natanga ikivuzo cyo kuzakigeza kuri rubanda nta kiguzi cg kikagurishwa hagendewe kubushobozi bwa buri munyarwanda, kugirango buri wese abashe kwimenyera inzira yurugamba rwo kubohora Igihugu

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...