AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Perezida Kagame aragirana ikiganiro na Radiyo na Televiziyo Rwanda

Perezida Kagame aragirana ikiganiro na Radiyo na Televiziyo Rwanda
31-12-2019 saa 10:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1940 | Ibitekerezo

Ikigo cy’ ikigihugu cy’ itangazamakuru (Rwanda Broadcasting Agency) cyatangaje ko kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019 kiragirana ikiganiro cyihariye na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame.

Mu butumwa RBA yashyize kuri twitter yavuze ko iki kiganiro kiratambuka kuri radio na televiziyo by’ igihugu guhera saa cyenda z’ igicamunsi.

Iki kiganiro kigiye kuba mu gihe u Rwanda ruri gusoza icyerekezo cy’ imyaka 20 rwari rwihaye vision2020, ni mu gihe kandi hasigaye imyaka 4 gusa ngo u Rwanda rwongere rutore Perezida wa Repubulika.

Perezika Kagame itegeko nshinga ryavuguruwe muri 2015 rimuha uburenganzira bwo kwiyamamaza muri 2024 gusa ntaratangaza byeruye niba muri 2024 aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza.

Iki kiganiro kandi kigiye kuba mu gihe hari agatotsi mu mubano w’ u Rwanda na Uganda. Nubwo hasinywe amasezerano ya Luanda agamije gutokora umubano w’ u Rwanda na Uganda ntakirayavamo kandi impamvu iki kibazo kidakemuka ntabwo izwi.

Perezida Kagame yaherukaga kugirana ikiganiro kihariye na RBA muri Kamena 2017.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...