AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Perezida Kagame ategerejwe I Lusaka muri Zambia muri iki cyumweru

Perezida Kagame ategerejwe I Lusaka muri Zambia muri iki cyumweru
5-08-2019 saa 12:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1361 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ku wa Gatatu w’ iki cyumweru tariki 5 Kanama 2019 azasura igihugu cya Zambia aho azitabira ibirori byo gutaha ku mugaragaro ikigo cy’ iterambere rirambye.

Perezida Kagame w’ u Rwanda na Perezida wa Zambia Edgar Lungu bazafungura ku mugaragaro ikigo gishinzwe gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’ intego z’ iterambere rirambye.

Iki kigo kizaba kiri I Lusaka muri Zambia ni ishami ry’ amagepfo ry’ Ikigo cy’ Afurika gishinzwe ishyirwamubikorwa ry’ intego z’ iterambere rirambye rifite ikicaro I Kigali.

Amasezerano yo gutangiza iki kigo yashyiriweho umukono I New York muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika muri Nzeli 2018.

Iki ni ikigo cyigenga gifasha kidaharanira inyungu gifasha Leta z’ ibihugu , inzego zikorera n’ ibigo by’ ubushakashatsi kwihutisha intego z’ iterambere rirambye.

RBA yatangaje ko uretse Perezida Kagame , mu gutangiza iki kigo hazaba hari n’ abandi bayobozi bagera kuri 200 barimo abahagarariye za guverinoma z’ ibihugu by’ Afurika n’ abashinzwe ibigo by’ iterambere n’ ibigo by’ ibarurishamibare.

Intego z’ iterambere rirambye ni 17. Zashyizweho n’ inteko rusange y’ Umuryango w’ Abibumbye zisimbura intego z’ ikinyagihumbi zarangiye gushyirwa mubikorwa muri 2015. Intego z’ iterambere rirambye zigomba kuba zashyizwe mu bikorwa bitarenze 2030.

Perezida Kagame yaherukaga I Lusaka muri Zambia muri Kamena 2017 mu ruzinduko rw’ akazi rw’ ibiri rwari rugamije gushimangira umubano w’ ibihugu byombi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...