konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Perezida Kagame ategerejwe Ouagadougou muri Burkina Faso

Perezida Kagame ategerejwe Ouagadougou muri Burkina Faso
28-02-2019 saa 08:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1546 | Ibitekerezo

U Rwanda nirwo mutumirwa w’ imena mu iserukiramuco rya cinema riri kubera Ouagadougou muri Burkina Faso, filime y’ Umunyarwanda ‘The Mercy of Jungle niyo yerekanywe hafungurwa FESPACO2019’ U Rwanda kandi rufitemo abanyarwanda batatu bari guhatanira igihembo.

FESPACO ibaye ku nshuro ya 26. JeuneAfrique yatangaje ko Perezida Kagame azitabira umuhango wo gusoza iri serukiramuco rya cinema nyafurika.

Abanyarwanda bafite ibihangano mu irushanwa rya FESPACO2019 ni Joël Karekezi, nyiri filime ‘The Mercy of the jungle’ yakunzwe cyane ubwo yayerekanaga hafungurwa ku mugaragaro iri serukiramuco, iyi filime ibara inkuru y’ abasirikare babiri b’ Abanyarwanda baburanye bari ku rugamba mu mashyamba yo muri Kivu y’ Amajyepfo mu 1998.
Undi Marie-Clémentine Dusabejambo nyiri filime ‘Icyasha na Jean-Claude Uwiringiyimana nyiri filime mbarankuru ‘Inanga’.

Muri FESPACO u Rwanda rufiteyo abantu benshi barimo abamurika filime Nyarwanda, abahanzi Miss Shanel na Mani Martin, Itorero ry’ igihugu ‘Urukerereza’, Minisitiri w’ Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance n’ Umunyamaba Mukuru w’ Inteko Nyarwanda y’ ururimi n’ umuco.

Perezida Kagame ategerejwe mu muhango wo gusoza FESPACO2019 uzaba tariki 2 Werurwe.

Ibihangano bitatu by’ Abanyarwanda birarushanwa n’ ibihangano 165 byaturutse mu bihugu 16 byitabiriye iri serukiramuco rya cinema nyafurika ribaye mu gihe hibukwa imyaka 50 ishize FESPACO itangiye.

Ku wa Kabiri w’ iki Cyumweru Umugore wa Perezida wa Burkina Faso, Sika Kabore yasuye sitandi u Rwanda ruri kumurikiramo ibihangano Nyarwanda mu mujyi wa Ouagadougou avuga ko u Rwanda ari igihugu kimaze kugera kuri byinshi mu gihe gito, ati “Amafoto atatse ku bikuta bya sitandi y’ u Rwanda atuma umuntu ashaka gusura u Rwanda, igihugu cyiza cyane’.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...