AMAKURU

UKWEZI
pax

Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu guhangana n’ingaruka za COVID19

Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu guhangana n’ingaruka za COVID19
3-06-2020 saa 16:32' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 440 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu mu guhangana n’ingaruka zizasigwa n’icyorezo cya COVID19 giterwa na Koronavurisi ari ingenzi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kamena 2020, ubwo yari yitabiriye Inama ya Mbere Idasanzwe y’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika, Karayibe, n’ibya Pasifika ‘OACPS’.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga [Video Conference], yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma babarizwa muri uyu muryango wa OACPS.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubufatanye aribwo bw’ibanze mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19.

Yavuze ko “Icyorezo cya Coronavuris kimaze gutwara ubuzima bw’abantu benshi ndetse n’ibikorwa by’ubukungu byarahangirikiye. Biracyagoranye uyu munsi kuvuga ngo ibi bihe bikomeye turimo bizarangira ryari."

"Hakenewe kandi imbaraga kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kubona ibisubizo kuri byinshi mu bihugu bigize uyu muryango wacu.”

Perezida Kagame yavuze ko ibigo bishinzwe guhangana n’indwara z’ibyorezo muri Afurika bikomeje kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bwo gupima abakekwaho iki cyorezo kuri uyu mugabane.

Avuga kandi ko ibihugu bya Afurika bisabwa gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba z’ubwirinzi no gukumira icyorezo ariko hakabaho ubufatanye.

Perezida Kagame yavuze kandi ko Uburayi buzakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi kuri uyu muryango wa ACP, nk’uko nawo usanzwe ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku mugabane w’Uburayi.

Yagize ati “Ingaruka za COVD19 zizamara igihe kirekire nyuma yo gutsinda iyi virusi n’urugendo rwo kongera kwiyubaka ruzaba rurerure.”

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yo ku wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020, yagaragazaga ko Isi yapfushije abandi bantu ibihumbi 4900 umunsi umwe, abandi barenga ibihumbi 78 barandura.

Ku mugabane wa Afurika wose hamaze kugaragara abantu 159 838 banduye Coronavirus, abamaze gupfa ni 4 520 naho abakize ni 68 985 .

Afurika y’Epfo iri imbere mu kugira abafite ubwandu benshi kuko ari 35 812, abamaze gupfa ni 755, ikurikirwa na Misiri ubu ifite abamaze gupfa benshi kuri uyu mugabane kuko bageze kuri 1 052 naho abamaze kwandura ni 27 536.

Muri Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ni cyo gihugu cyugarijwe cyane kuko hamaze kwandura abantu 2 093, hapfuye 71.

U Rwanda rufite abanduye 384, hamaze gupfa abantu babiri ariko hamaze gukira abandi 269 ; muri Uganda hari abanduye 489, Tanzania ifite abanduye 509 hamaze gupfa 21, mu Burundi handuye abantu 63 hapfa umwe naho muri Sudani y’Epfo hamaze kwandura abantu 994, hamaze gupfa 10.
Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibihugu bya OACPS yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya OACPS


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...