konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yageze muri Ethiopia ahagiye kubera inama izasiga AU ibonye umuyobozi umusimbura

Perezida Kagame yageze muri Ethiopia ahagiye kubera inama izasiga AU ibonye umuyobozi umusimbura
9-02-2019 saa 12:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1318 | Ibitekerezo

Paul Kagame Perezida w’ u Rwanda umaze umwaka ari umuyobozi w’ Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ayobora itangizwa rya gahunda nshya igamije kongera ubushobozi bushyirwa mu bikorwa by’ubuvuzi.

Abageza ijambo ku bitabiriye iyi nama barimo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Erna Solberg, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo n’umuherwe Bill Gates.

Perezida Kagame ejo ku Cyumweru azitabira inama ya 32 isanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU). Iyi nama niyo ya nyuma Perezida Kagame azitabira ari Umuyobozi wa AU, yari amaze umwaka ayoboye kuko azahita asimburwa na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi.

Nubwo Perezida Kagame agiye gusimburwa k’ Ubuyobozi bwa AU azakomeza kuyobora amavugurura y’ uyu muryango.

Perezida Kagame mu mwaka wose amaze ari Umuyobozi wa AU imbwiraruhame ze zaranzwe no gushishikariza abatuye Afurika kwishakira ibisubizo by’ ibibazo bibugarije badategereje kubikemurirwa n’ ibihugu byo hanze y’ Afurika.

Perezida Kagame yakaganguriye ibihugu bya Afurika kwishakamo ingengo y’imari bidategereje inkunga.

Muri manda ya Perezida Kagame, hari byinshi azibukirwaho bigamije kugira Afurika yibeshejeho, idategeye amaboko ibihugu by’i Burayi na Amerika. Ibyo birimo; isinywa ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA),

Muri Werurwe 2018 i Kigali hasinyiwe amasezerano y’ibihugu bigize AU, agamije gushyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA). Ibihugu 44 byayasinye ku ikubitiro, ndetse ubu bigeze kure biyemeza burundu ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

Amasezerano AfCFTA azahuriza ku isoko rimwe miliyari 1.2 z’abatuye Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19$.

AU yatangaje ingengo y’imari izakoresha mu 2019 yagabanutseho 12% ugereranyije n’iy’umwaka ushize, ariko ikagaragaramo ukwigira kwa Afurika.

Hasinywe kandi amasezerano yo koroshya urujya n’uruza, Pasiporo imwe Nyafurika, ikigega cy’amahoro ndetse n’ubufatanye bwa Afurika n’abandi bafatanyabikorwa.

Perezida Kagame azakomeza kuyobora amavugurura ya AU nk’uko yagiriwe icyizere mu nama ya AU yabereye i Kigali mu 2016.

Tariki ya 29 Mutarama 2018 nibwo Perezida Paul Kagame yatangiye inshingano nk’Umuyobozi wa AU, iyi manda ihurirana n’Inteko Rusange ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabereye Addis Ababa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...