Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Paul Kagame yavuze ko abanyarwanda bakomeje kumusaba ko yababera umuyobozi ari nabo bazagena igihe azavira ku butegetsi ashimangira ko ubwo impamvu zituma bakomeza kumusaba kubayobora zizavaho aribwo azasoza inshingano ze.
Umukuru w’igihugu yagarutse kuri ibi mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, aho yabajijwe ku bibazo biri muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umubare wa manda, ibibazo by’abimukira, amavugurura mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uburenganzira bwa untu, ibibazo by’Uburundi n’ibindi bitandukanye.
Muri iki kiganiro, Umunyamakuru Francois Soudain yabajije Perezida Kagame iby’uko yakunze kuvuga ko atigeze atekereza guhindura Itegeko Nshinga ko ndetse ntan’ibyo yari agamije ahubwo ari abaturage babisabye kugira ngo yongere yiyamamaze mu mwaka ushize, amubaza niba atabona ko bikomeye kubyizera.
Perezida Kagame yavuze ko nta gushidikanya nawe yatekereza nkawe ariko ku rundi ruhande avuga ko ukuri kugaragarira mu bikorwa “Niba koko abanyarwanda batarifuzaga ko nkomeza kuyobora indi manda hagakwiye kuba hariho ukutumva neza ubutegetsi, n’imiyoborere mibi”
Akomeza avuga ko kandi haba hari umutekano muke, ubugizi bwa nabi, ubukene nk’uko imiryango mpuzamahanga yirirwa ibigaragaza kwa Kabila na Nkurunziza . Ati ‘Ariko se haba hari umutekano muke mu Rwanda, noneho muri DR Congo no mu Burundi akaba ariho hari umutekano ?
Perezida Kagame yakomeje avuga ko abaturage aribo bahitamo uko bifuza kubaho no kuyoborwa ahazaza habo.
Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame igihe ateganya kuvira ku butegetsi cyane ko Itegeko Nshinga rimwemerera kuba ari Perezida w’u Rwanda kugeza muri 2024
Yagize ati “Igihe impamvu zituma abanyarwanda bakomeza kunsaba kubayobora zizarangira hamaze kuboneka ibisubizo, hari umutekano, ubuzima bwiza, nta bukene n’ibindi”
Perezida Kagame watorewe kongera kuyobora u Rwanda muri 2017, Itegeko Nshinga rimwemerera kuyobora imyaka irindwi iri imbere izarangira muri 2024.
Mu ngingo y’101 ivuguruye iteganya ko Perezida Kagame yemerewe kongera kwiyamamaza manda ebyiri z’imyaka itanu aho naramuka yiyamamaje akagirirwa icyizere n’abanyarwanda yakomeza kuyobora u Rwanda kugeza muri 2034.Perezida Kagame yashimangiye ko hari impamvu zituma abanyarwanda bamusaba kubayobora