AMAKURU

UKWEZI
pax

Perezida Kagame yakuye ku mirimo ba Guverineri Gatabazi na Gasana

Perezida Kagame yakuye ku mirimo ba Guverineri Gatabazi na Gasana
25-05-2020 saa 22:23' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5339 | Ibitekerezo 1

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahagaritse ku mirimo ba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na mugenzi we w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel.

Aba bayobozi bahagaritswe ku mirimo yabo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, nkuko bigaragazwa n’Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ari nawe warishyizeho umukono.

Iri tangazo rigira riti “Ashingiye kubiteganywa n’Itegeko no 14/2013 ryo ku wa 25 Werurwe 2013, rigena imitunganyirize n’imikorere y’Intara cyane cyane mu ngingo yayo ya 9.”

Nyakubahwa Perezida Kagame yabaye ahagaritse ku mirimo Bwana Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.”

Bivugwa ko hari ibyo bagomba kubazwa bakurikiranyweho bijyanye n’inshingano bari bashinzwe ubwo bayoboraga Intara.

Emmanuel Gasana yahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo mu Ukwakira 2018, avuye muri Polisi y’Igihugu yari amaze hafi imyaka 10 ari umuyobozi wayo.

Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru muri Kanama 2017, umwanya yahawe avuye mu Nteko Ishinga Amategeko aho yari Umudepite.

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney wari umaze hafi imyaka itatu ayobora Amajyaruguru Gasana Emmanuel ntiyahiriwe no gukomeza kuyobora Amajyepfo yagiyemo mu Ukwakira 2018


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
bimawuwa Kuya 26-05-2020

sinumva ubuntu ubuntu wu muyobozi ananirwa gukora inshingano ze afite abanou akoresha we ari ugutynga raporo ku mukuriye. ibyo nibimwe bikwereka abantu bahabwa imyanya badafite management skills meribo ahubwo inama nagira president nuko ufo uzajya ahitamo kogira umuyobozi ajye anamushira muri training yigihe gito ya management wenda byafasha umuyobozi kumenya inshingano aba yarahawe.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...