konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Perezida Kagame yambitswe umudari w’ ubudashyikirwa na Burkina Faso [AMAFOTO]

Perezida Kagame yambitswe umudari w’ ubudashyikirwa na Burkina Faso [AMAFOTO]
2-03-2019 saa 08:28' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1442 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yambitswe na Perezida wa Burkina Faso, umudari w’ ubudashyikirwa buhambaye utangwa n’ iki gihugu witwa ’Grand Croix de l’Etalon’.

Hari mu gitaramo cy’ umuco cyateguwe na Perezida Roch Christian Kabore wa Burkina Faso, nk’ umuhango wo gusoza iserukiramuco rya Cinema Nyafurika rimaze icyumweru ribera muri iki gihugu.

Perezida Kagame niwe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori byitabiriwe n’ abarimo Perezida wa Mali Ibrahim Aboubakar Keita n’ umufasha we ndetse n’ Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie Louise Mushikiwabo.

Perezida Kagame na Perezida Keita nibo bambitswe uyu mudari w’ ubudashyikirwa buhambaye witwa Le grand croix de talon.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Burkina Faso wamutimiye muri iki gihugu, avuga ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho birimo “ukwiyubaka kw’ abaturage, guharanira ko Afurika igira agaciro n’ indangagaciro, no guharanira ahazaza heza h’ ibihugu byacu n’ umugabane wacu”.

Umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda yavuze ko Cinema yatumye Afurika igira imbaraga ihindura imyumvire Isi yari iyifiteho bituma ihabwa agaciro igombwa.

Perezida Keita yavuze ko Burkina Faso ihora itungurana ndetse ko yabonye mbere imbaraga za Cinema ishyiraho FESPACO mu 1969.


Louise Mushikiwabo nawe yitabiriye ibi birori

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikigira ubuhanzi kugira ngo hahore hakorwa ibihangano byigisha, bifite ubuziranenge kandi bizanira Afurika uburumbuke.


Itorero ry’ u Rwanda ‘Urukerereza’ riri mu basusurukije abitabiriye iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Ouagadougou.


Agera muri Burkina Faso, Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’ iki gihugu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...