AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Perezida Kagame yashyizeho abasenateri bane, asigaje gushyiraho abandi bane

Perezida Kagame yashyizeho abasenateri bane, asigaje gushyiraho abandi bane
21-09-2019 saa 01:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1813 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane bashya. Abandi basenateri bane azabashyiraho umwaka utaha.

Abo basenateri nk’ uko bigaragara mu itangazo ryavuyuye muri perezidanse ni Dogiteri IYAMUREMYE Augustin, Madamu NYIRASAFARI Espérance, HABIYAKARE François, Dogiteri MUKABARAMBA Alvera.

Dr Iyamuremye Augustin yari Perezida rw’Urwego rw’Igihugu ngishwanama rw’inararibonye, Nyirasafari Espérance yari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Dr Mukabaramba akaba yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Na ho Habiyakare Françoisakaba yari Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta.

Iryo tangazo rivuga ko Perezida Kagame yashyizeho aba abasenateri "Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80 igika cya mbere, agace ka 2, n’igika cya 5".

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko hari abandi basenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Ku ikubitiro hashyirwaho abasenateri 4, abandi 4 bakazinjira muri sena nyuma y’umwaka.

Impamvu abasenateri bashyirwaho na Perezida wa Repubulika bashyirwaho mu byiciro ni ukugira ngo bose batazarangiriza manda rimwe hagasigara icyuho kandi inteko ishinga amategeko itajya iseswa.

Naho impamvu abasenateri bashyirwaho na Perezida batangazwa nyuma y’ abasenateri batorwa n’ abaturage bahagarariye abandi ni ukugira hataza kugira ibyiciro runaka bisigara bitabonye abasenateri babihagararira muri sena kuko bitabonye utsinda amatora.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...