AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yayoboye inama ya EAC yitabiriwe na Museveni, Ndayishimiye, Kenyatta,…

Perezida Kagame yayoboye inama ya EAC yitabiriwe na Museveni, Ndayishimiye, Kenyatta,…
27-02-2021 saa 15:24' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2515 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC/ East African Community), yayoboye inama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yitabiriwe na ba Perezida b’ibi bihugu nka Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.

Iyi nama yari imaze gusubikwa inshuro nyinshi kuko yagombaga kuba muri 2019 ikaza kwimurirwa muri 2020 ariko na bwo ntibe, yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu, yagaragayemo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo.

Ni inama yize ku ngingo zinyuranye ndetse ikaba inatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’Uyu muryango wa Africa y’Iburasirazuba usimbura ucyuye igihe ndetse n’abacamanza b’Urukiko rwo.

Iyi nama ya 21 yakozwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ibaye mu gihe ibihugu bigize uyu muryango bihanganye n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi yose kikaba cyarabangamiye imigenderanire y’ibihugu kubera ingamba zashyizweho zo kukirwanya.

Ibaye kandi bimwe mu bihugu bigize uyu muryango bidacana uwaka kubera ibibazo bimaze iminsi biri hagati yabyo.

Nk’u Rwanda na Uganda kuva muri Gashyantare 2019 imigenderanire y’ibi bihugu bifatwa nk’ibivandimwe isa nk’iyahagaze kubera igitotsi kiri mu mubano w’ibi bihugu bifite ibyo bishinjanya.

Ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda bwagiriye inama Abanyarwanda kutajya muri kiriya gihugu kubera ko hari abageragayo bagakorerwa ibikorwa bibabangamira nko kubafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kubakorera iyicarubozi ryanatumye hari abahasiga ubuzima.

Uganda na yo isinja u Rwanda kwivanga mu mikorere y’inzego za kiriya gihugu, ikavuga ko iki gihugu kiyineka ndetse bamwe mu banyarwanda bagiye bafatwa bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bashinjwaga kujya kunekera u Rwanda muri kiriya gihugu.

Gusa kuva aho abakuru b’Ibihugu byombi basinyiye amasezerano yo gukemura ibi bibazo ndetse n’inama zagiye zihuza Komisiyo ihuriweho yashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano, hari intambwe yatewe nko kurekura bamwe mu banyarwanda bari bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

U Rwanda n’u Burundi na byo bimaze imyaka itanu bitabanye neza kuva ubwo hari Abarundi bahungiraga mu Rwanda ubwo muri kiriya gihugu habaga imvururu zabaye ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yitozaga muri manda ya gatatu.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA