AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’ Intwari

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’ Intwari
1er-02-2019 saa 09:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 741 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’ Umugaba w’ Ikirenga w’ Ingabo z’ u Rwanda yifurije Abanyarwanda Umunsi Mukuru mwiza w’ Intwari ababwira ko ubwitange bwaranze intwari bwabahaye inshingano yo kugeza igihugu aho bifuza ko kigera.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize ati “Ku Ntwari zose z’ igihugu cyacu n’ urugamba…abo uyu munsi utuma twibuka, ubwitange n’ umuhate ntabwo byabaye imfabusa. Ni inshingano yacu gukomeza guteza imbere igihugu kikagera aho dushaka ko kigera. Umunsi mwiza cyane kuri mwe”

Uyu munsi tariki 2 Gashyantare 2019 , u Rwanda rurizihiza umunsi mukuru w’ Intwari z’ u Rwanda ku nshuro ya 25. Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka iragira iti ‘Dukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo’

Ku rwego rw’ igihugu hateganyijwe umuhango wo gushyira indabyo ku gicumbi cy’ Intwaria, ariko uyu munsi mukuru urizihirizwa ku rwego rw’ umudugudu.

Perezida Kagame niwe wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu, abari kumwe nawe kuri uru rugamba barimo na Gen. James Kabarebe bavuga ko ubuhanga bwe aribwo byabafashije kugera ku ntego yabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA