konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu Eid El-Fitr

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu Eid El-Fitr
15-06-2018 saa 18:39' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1263 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifatanyije n’Abayisilamu bo ku isi yose abifuriza umunsi mwiza wa Eid El-Fitr usoza igisibo Gitagatifu cya Ramadhan.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018, nibwo abayoboke b’Idini ya Islam mu Rwanda bifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan baba bamazemo ukwezi

Perezida Kagame nawe yifurije abayisilamu umunsi wabo mwiza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati “Umunsi mwiza wa Eid El Fitr ku bayisilamu bose bo mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi. Ubabere umunsi w’ibyishimo n’imiryango yanyu! Eid Mubarak”

Ubusanzwe Igisibo gitagatifu ku ba Islam ni rimwe mu mahame atanu y’idini ya Islam, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Eid El Fitr ni umunsi w’ikiruhuko ku bakozi bose bo mu Rwanda aho inshuti n’abavandimwe bajya kwishimana n’abayisilamu bagenzi babo kuri uyu munsi mukuru wa Eid El Fitr.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...