AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Macron aragezwaho ibyavuye mu icukumbura ry’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

Perezida Macron aragezwaho ibyavuye mu icukumbura ry’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside
26-03-2021 saa 15:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 651 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aragezwaho raporo y’ibyavuye mu icukumbura ku ruhare rwa kiriya gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko cyakunze kubishinjwa n’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda yakunze gushinja u Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe.

Gusa Leta zayoboye kiriya gihugu kuva mu 1994 kugeza muri 2017 ubwo Perezida Emmanuel Macron yatorwaga akagaragaza ubushake bwo kuzahura umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda ndetse agatera intambwe yo kugaragaza ko hashobora kuba hari amakosa kiriya gihugu cyakoze.

Muri 2019 ubwo u Rwanda rwibukuga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverinoma y’u Rwanda yari yatumiye Perezida Emmanuel Macron ariko icyo gihe ntiyabashije kuza gusa yohereje itsinda rimuhagarariye ryari riyobowe na Depite Hervé Berville ufite inkomoko mu Rwanda.

Emmanuel Macron muri uriya mwaka kandi yashyizeho ko tariki 07 Mata, muri kiriya gihugu ari umunsi wo kwibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Muri uwo mwaka kandi, Perezida Macron yashyizeho itsinda ry’abantu 15 bahabwa inshingano zo gusesengura no gucukumbura niba kiriya gihugu cyaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri tsinda ryahawe uburenganzira kuishyinguranyandiko ribitsemo inyandiko z’ibanga ry’ibiro by’inzego zikomeye muri kiriya gihugu nk’ibiro by’umukuru w’Igihugu, ubutasi ndetse n’Igisirikare kugira ngo harebwe uruhare rwa kiriya gihugu mu byabaye mu Rwanda.

Biteganyijwe ko uyu munsi ku wa Gatanu Tariki 26 Werurwe 2021 ku isaaha ya saa 17:30 ari bwo riri buze guha Perezida ibyavuye muri ubu bucukumbuzi, gusa ntibizwi niba iyi raporo iza guhita ijya hanze.

Mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2021, Ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa cyasohoye inkuru ivuga ko ubwo Jenoside yabaga mu Rwanda, ubutegetsi bwa kiriya gihugu bwategetse abasirikare bari mu butumwa mu Rwanda mu kiswe Opération Turquoise, guhungisha abari abategetsi b’u Rwanda bari bamaze gukora Jenoside.

Iyi nkuru yagarukaga ku nyandiko z’ibanga zabonetse mu biro bya Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa kiriya gihugu.

Abasesengura iby’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, bahise batangaza ko izi nyandiko zizafasha iriya komisiyo yashyizweho kubona uruhare rwa kiriya gihugu mu byabaye mu Rwanda.

Gusa mu Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, General François Lecointre yavuze ko nta ruhare ingabo za kiriya gihugu zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

General François Lecointre yavuze ko ibivugwa ku ngabo za kiriya Gihugu ngo ari “igituzi cyakozwe ku basirikare bacu.”

Perezida Emmanuel Macro ugiye kugezwaho iyi raporo, biteganyijwe ko azasura u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka 2021 ubwo u Rwanda ruzaba ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA