konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Nguema yasabye Perezida Kagame gusura Equatorial Guinea

Perezida Nguema yasabye Perezida Kagame gusura Equatorial Guinea
14-01-2019 saa 18:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1028 | Ibitekerezo

Perezida wa Guinée équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yakoreye uruzinduko rw’ umunsi umwe mu Rwanda kuri uyu wa 14 Mutarama 2019 yashimye uko yakiriwe asaba Perezida Kagame gusura igihugu cye.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Guinée équatoriale bifitanye umubano mwiza asaba abashoramari kubyaza umusaruro amahirwe y’ ishoramari ari mu Rwanda.

Abakuru b’ ibihugu byombi babanje kugira ibiganiro mu muhezo nyuma bakurikirana isinywa ry’ amasezerano hagati y’ ibihugu byombi babona kugeza ku itangazamakuru ubutumwa bageneye abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse ko uruzinduko rwa Nguema ruzatuma urushaho kuba mwiza.

Umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda yakomeje avuga ko ashima ko Equatorial Guinea, Côte d’Ivoire na Afurika y’ Epfo bahagarariye Afurika neza mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano.

Perezida Kagame kandi yanashimye uruhare iki gihugu cyagize mu gihe cy’ amavugurura y’ Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe.

Yanibukije iki gihugu ko u Rwanda rutangira visa ku kibuga cy’ indege asaba abashoramari bo muri Equatorial Guinea kubyaza umusaruro aya mahirwe u Rwanda rwashyizeho.

Yagize ati “Nk’ uko mubizi u Rwanda rutangira Visa ku kibuga cy’ indege. Turizera ko abashoramari bo muri Equatorial Guinea n’ abakerarugendo bagiye kubyaza umusaruro aya mahirwe cyane uko babyifuza”

Mu butumwa Perezida Nguema yatanze yashimiye uko yakiriwe mu Rwanda asaba Perezida Kagame kuzakorera uruzinduko rw’ akazi mu gihugu cye.

Yagize ati “Twishimiye uko twakiriwe kuva twagera ku kibuga cy’ indege…Ndasaba umuvandimwe wanjye gusura Equatorial Guinea, yarahaje mu nama ya Afurika yunze ubumwe, ariko ni byiza kuri we gukorera uruzinduko rw’ akazi muri Equatorial Guinea kugira ngo amenye igihugu”

Perezida Nguema yagaragaje ko gukora cyane no guha ituze abanyafurika byatuma uyu mugabane udakomeza gusuzugurwa.

Yagize ati “Ibihugu by’ iburengerazuba bw’ isi byita Afurika umugabane wirabura, ibyo bivugwa n’ abatifuriza uyu mugabane iterambere tugomba kubirwanya, tugaharanira guteza imbere igihugu cyacu cyangwa ibihugu byacu. Tugomba guha ituze abaturage kugira ngo biyumve nk’ abaturage mu gihugu cyabo”.

Nguema yashimiye Perezida Kagame kubera guharanira ubumwe bw’ Abanyarwanda ati “Ndashimira umuvandimwe wanjye kubera gahunda yo kunga Abanyarwanda, bakiyumva nk’ umuntu umwe”.

Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atatu. Amasezerano ku ishyirwa mu bikorwa rya Komisiyo Ishinzwe Imikoranire hagati y’ ibihugu byombi, amasezerano y’ Ubutumwa buhagarariye buri gihugu mu kindi, aya yashyizweho umukono n’Abaminisitiri b’ ububanyi n’ amahana mu bihugu byombi. Amasezerano arebana n’ ubwikorezi bwo mu kirere yashyizweho umukono na Jean de Dieu Uwihanganye , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Guinee Equatoriale Simeón Oyono Esono Angue.

Andi masezerano yashyizweho umukono ni arebana n’ ubukerarugendo yashyizweho umukono na Claire Akamanzi, Umuyobozi wa RDB na Catalina Asumu Martinez umunyamabanga wa Leta ya Guinee Equarial ushinzwe ubukerarugendo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...