konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Rajoelina wifuza guhura na Kagame yashimye u Rwanda

Perezida Rajoelina wifuza guhura na Kagame yashimye u Rwanda
21-01-2019 saa 16:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1968 | Ibitekerezo

Perezida mushya wa Madagascar Andry Ranjoelina yagaragaje ko yifuzaga ubutwererane hagati y’ igihugu cye n’ u Rwanda abona nk’ ikitegererezo cy’ Afurika ndetse anahishura ko yifuza guhura na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame.

Yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter ashimira Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza wahagarariye u Rwanda mu muhango wo kwakira indahiro ye.

Perezida Rajoelina yagize ati “Ndashimira Makuza Bernard Perezida w’ inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda umutwe wa Sena ukuza kwe, twaganiriye k’ umubano w’ ibihugu byombi, nagaragaje ko mfite ubushake bwo gukorana n’ iki gihugu cy’ ikitegererezo muri Afurika. Urakoze Perezida Paul Kagame ndifuza kuzahura nawe”

Madagascar ni igihugu kigizwe n’ ikirwa kinini kiri mu Nyanja y’ Abahinde, gituwe n’ abaturage barenga miliyoni 25. Cyabonye ubwigenge tariki 25 Kamena 1960.

Iki gihugu ni kimwe mu byagaragaje ko bishyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuyobora OIF.

Mushiki wabo yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Perezida Andry Ranjoelina anizeza ubufatanye hagati ya OIF na Madagascar


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...