AMAKURU

UKWEZI
pax

Perezida w’u Burundi yavuze icyo u Rwanda rugomba gukora nk’ikiguzi cyo gusubukura umubano

Perezida w’u Burundi yavuze icyo u Rwanda rugomba gukora nk’ikiguzi cyo gusubukura umubano
26-09-2020 saa 15:23' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17678 | Ibitekerezo 11

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi avuga ko u Rwanda rucumbikiye abakoze ibyaha mu Burundi, akanashimangira ko niba rushaka kongera kubana neza n’iki gihugu rwabanza rugatanga abo bashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi bakabihanirwa. Ibi ariko u Rwanda rwakunze kubyamagana rugaragaza ko rutigeze rugira uruhare na ruto mu bibazo by’Abarundi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Perezida Ndayishimiye yavuze ko abakoze ibyaha mu Burundi bari mu Rwanda, kandi ko ngo bitegura kwisuganya bagatera u Burundi.

Ati : "Kugeza ubu bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi, bakica abantu, bagatwika amazu n’imidoka, n’ubu bibereye hariya mu Rwanda, twebwe tukumva ko u Rwanda rurimo rurabategurira gutera u Burundi".

Aha Perezida Ndayishimiye yasabye ko niba u Rwanda rushaka kuba umuturanyi mwiza w’u Burundi, rwatanga abo bantu bagahanwa hanyuma umubano w’ibihugu byombi ukarushaho kuba mwiza kuko ngo umwana wakoze amakosa agomba kujya mu muryango agahanwa.

N’ubwo Perezida Ndayishimiye avuga ko u Rwanda rukwiye gusubiza abo bantu nk’uko n’u Burundi nabwo busubiza inkozi z’ibibi zihungabanya u Rwanda iyo ziramutse zihungiye i Burundi, u Rwanda ntirwahemye kuvuga kenshi ko u Burundi butera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse n’abateye ibice byegereye Nyungwe bakica abantu i Nyabimata n’ahandi bivugwa ko bari baturutse i Burundi bakaba ari naho bahise basubira.

U Rwanda kandi rwakunze kwamagana ibivugwa n’u Burundi ko rucumbikiye abakoze ibyaha muri iki gihugu, aho abayobozi batandukanye mu Rwanda bagiye bashimangira ko ibibazo u Burundi bufite bukwiye kubishakira umuti aho gushaka kubigereka ku Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 11
Dodos Kuya 29-09-2020

Mujye mwirinda gutukana bavandimwe. Gutuka umuyobozi si byiza,uretse no kuba icyaha ku Mana ni n’ubuswa

Dodos Kuya 29-09-2020

Mujye mwirinda gutukana bavandimwe. Gutuka umuyobozi si byiza,uretse no kuba icyaha ku Mana ni n’ubuswa

Umukanishi Kuya 29-09-2020

Nibwo nabona umujenerar wigicucu arigukorana ninterahamwe akavugubusa

Dani Kuya 29-09-2020

General ndayishimiye nta pilitike azi,,kweli,ibibazo bya Barundi nibyakera yakagombye kubikemura akareka kubitwerera abanyarwanda

Dani Kuya 29-09-2020

General ndayishimiye nta pilitike azi,,kweli,ibibazo bya Barundi nibyakera yakagombye kubikemura akareka kubitwerera abanyarwanda

Bimawuwa Kuya 28-09-2020

Sindabona president wigicucu nkuwonguwo ibyo asaba ko u Rwanda rwohereza abakoze ibyaha mu Burundi bagahanwa we acumbikiye interahamwe hamwe zingahe ndetse zo zikaba ziri no musirikare cyi gihugu musenzi gusa

Niyibizi J.M.V Kuya 28-09-2020

Ndayishimiye nareke gufata u Rwanda nk’insinangufi umuntuwese acaho urukoma ukoyishakiye arikwigizankana abasahuye inyabimata bakica abaturage ntibahungiye i burundi ?

Ruboneza Prudencr Kuya 27-09-2020

Abarundi nibakemure ibibazo byabo kuko sibo babibateye

Bosco Kuya 27-09-2020

Njye ndabona uyumugabo wiburundi ameze nkumwana kuko iminsi amaze kubuyobozi ntakindi arakora uretse kugerekibyaha kurwanda
Ese arabona aribyo bizubaka uburundi mubyubukungu impunzi ze yarazibonye ahandi ndumva mwamureka agakomeza kwasama

Kajene Kuya 26-09-2020

Abarundi ’nibakemure ibibazo bifitiye, ahubwo basezerere abantu baza kubuza abanyarwanda amahoro bareke kwigira nyoni nyinshi no kwikanga baringa.

Kajene Kuya 26-09-2020

Abarundi ’nibakemure ibibazo bifitiye, ahubwo basezerere abantu baza kubuza abanyarwanda amahoro bareke kwigira nyoni nyinshi no kwikanga baringa.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA