konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Polisi igiye gukurikirana Dr Kayumba ishinja kuyiharabika

Polisi igiye gukurikirana Dr Kayumba ishinja kuyiharabika
1-10-2018 saa 17:55' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7149 | Ibitekerezo 6

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukurikirana, Dr Kayumba Christopher, ikamushyira ku murongo ngo kubera kwijandika mu ngeso z’ubusinzi bikamutera gushaka guharabika uru rwego.

Ibi byatangajwe na Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukwakira 2018.

Mu butumwa polisi yanyujije kuri Twitter yagize iti “Dr Kayumba ni umusinzi kandi abangamiye rubanda.Police irashaka uburyo yamusubiza ku murongo.Nta gusaba imbabazi.Ntabwo ashobora guhindanya isura ya Polisi ngo ntabiryozwe. Nashaka agende avuga ibyo ashaka.”

Ku wa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2018, nibwo Dr Kayumba yifashishije twitter,yandika ubutumwa burebure yihanangiriza Polisi y’u Rwanda, ayishinja kumubangamira ,kumuhohotera ngo aho ikunze kumuhagarika atwaye imodoka ikamuhimbira ibyaha.

Mu butumwa burebure yanditse kuri Twitter icyo gihe, Dr Kayumba yashinje Polisi y’u Rwanda ibyaha byinshi bikomeye, aho ngo kuva mu mwaka wa 2012 itigeze imuha agahenge.

Muri ubu butumwa Dr. Kayumba mu magambo akarishye yakoreshaga, yayavuze ko adatewe ubwoba na buke no kuba yafatwa agafungwa. Yanavuze ko mu byumweru bike bishize yafunzwe iminsi 10 maze nyuma asabwa amafaranga ibihumbi 500 kugira ngo arekurwa.

Yagize ati “Muzi neza aho ntuye, mwaza mukantwara. Mu byumweru bishize nabwo mwaramfashe mumpimbira ibyaha mumfunga iminsi 10. Kugira ngo mundekure mwanshiye amafaranga ibihumbi 500. Kubera iki?Ubuyobozzi bwa polisi ni ikibazo.”

Dr Kayumba yavuze ko ibyo kubangamirwa agaceceka byarangiye, n’ubwo agerageza kuvuga agahimbirwa ibyaha.

Dr Christopher Kayumba, ni umushakashatsi, umusesenguzi mu bya politike akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’itangazamakuru.

Polisi ngo igiye gukurikirana Dr Kayumba ishinja kuyiharabika

Aya niyo magambo polisi yanditse ku rukuta rwayo rwa Twitter

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Habimana Kuya 10-10-2018

Noneho police yacu ntakigenda hariho abo itinya abandi ikabogeraho uburimiro! Nubwo mbere numvise police iteguza abo izahana, Victoire Ingabire na Dr Kayumba. Ubwo ntibaba bishe iperereza? ???Bagombye gufatwa bagakora iperereza naho ibyo gushyira kuri za twitter biba byerekana ko hari abaturage baruta abandi, ubwo nta bunyamwuga burimo birutwa nuko mwabihorera ntimugire icyo muvuga.

Gatare Kuya 2-10-2018

UBUSINZI,kimwe n’ubwicanyi,ubujura,ubusambanyi,etc...ni ibyaha bizabuza abantu ubuzima bwiteka muli paradizo.Bisome muli 1 Abakorinto 6:9,10.Nubwo amadini yigisha ko "kunywa inzoga ari icyaha",siko Bible ivuga.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukutarenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda Vino.

Byumvuhore Kuya 2-10-2018

Icyo nkundira itangazamakuru ryacu! Ubwonga mukaba mushyizeho tweets za Police nyamara iza Dr.Kayumba murazirrka kandi nazo zari gufasha umusomyi kumva neza icyateye Police kwandika.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...