AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Rubavu : Abaturage barasaba ko hongerwa imipaka ibahuza na Congo

Rubavu : Abaturage barasaba ko hongerwa imipaka ibahuza na Congo
14-11-2019 saa 15:24' | | Yasomwe n'abantu 1311 | Ibitekerezo

Abaturage b’Akarere ka Rubavu bagaragaje ko bakeneye ko hongerwa imipaka ibahuza n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse bikajyana no kongera imihanda ya Kaburimbo haba mu mujyi ndetse n’ifasha abahinzi kugeza umusaruro ku isoko.

Ibi babigarutseho mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bizashyirwa mu igenamigambi ndetse n’Ingengo y’imari by’umwaka wa 2020-2021 byakozwe hirya no hino mu midugudu no mu tugari kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2019.

Muri iki gikorwa cyanakozwe Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yakira ibitekerezo binyuze ibitekerezo binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’Akarere zirimo Twitter, Facebook, Instagram ndetse banahamagara ku murongo w’Akarere utishyurwa ndetse banagaragarizwa uko ibitekerezo byatanzwe ubushize byashyizwe mu igenamigambi n’ingengo y’imari by’uyu mwaka.

Uretse ubu buryo kandi iki gikorwa cyakomereje no mu nteko z’abaturage aho Umuyobozi w’Akarere ari kumwe n’inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa bifatanije n’abaturage bo mu murenge wa Rubavu mu Kagari ka Rukoko nabo bagaragaza ko bakeneye kongerwa kw’imipaka mu gushimangira ubuhahirane ndetse n’imihanda ya kaburimo.

Hategekimana Athanase wo mu kagari ka Rukoko avuga ko mubyo bakeneye harimo imipaka mishya ibahuza na Congo n’uburyo byo kujyana umusaruro ku masoko.

yagize ati: ‘’Ibyo dukeneye ni byinshi ariko ibyo twasanze ibyihutirwa cyane n’ibiteza imbere ubuhahirane kugira ngo abaturage bakomeze kwiteza imbere muri byo harimo imipaka mishya iduhuza na Congo n’imihanda mishya yorohereza abantu kujyana umusaruro".

Umuyobozi w’Akarere yagaragarije abaturage ko imwe mu mihanda bifuza ko ishyirwamo kaburimbo yatangiye gukorwa ndetse bikazanakomeza hagendewe kuko ubushobozi buzagenda buboneka abagaragariza ko n’icyo kongera imipaka kirimo gukorerwa ubuvugizi.

Yagize ati: "Nk’Akarere Twahereye ku kongera imipaka hamwe n’imihanda ya kaburimbo kugira ngo ubuhahirane n’abaturanyi bacu bo hakurya burusheho gutungana turabashimira uburyo mwitabiriye iyi gahunda yo gutanga ibitekerezo mu cyerecyezo cy’Igihugu cyacu cyo guha abaturage urubuga rwo kwigaragariza ibyo bifuza ko bikorwa mbere y’ibindi ndetse nabo babigizemo uruhare".


Meya wa Rubavu Habyarimana Gilbert

Yakomeje ababwira ko imwe mu mihanda basabye mu byifuzo biheruka umwaka ushize yatangiye gulorwa

Ati "Igitekerezo cy’imihanda mwari mwaranagitanze umwaka ushize ari nayo mpamvu ubu hari igiye gutangira gukorwa irimo umuhanda Petite Barriere-Karundo-Buhuru ndetse n’icyo kongera imipaka dukomeje kugikorera ubuvugizi.’’

Yongeyeho ko imihanda myinshi igomba kuzajyamo kaburimbo ariko ko bitakorwa umunsi umwe hagendewe ku mikoro y’Igihugu izagenda ikorwa ariko mu cyerekezo cyo kuyikora yose.

Mu bitekerezo (9) byari byaratanzwe umwaka ushize mu kagari ka Rukoko 8 byashyizwe mu igenamigambi ndetse bishyirwa no mu ngengo y’imari y’Akarere mu gihe mu mirnge igize Akarere ka Rubavu hari hakusanijwe ibitekerezo 112 ahashyizwe mu bikorwa ibitekerezo 63 bingana na 56%.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...