AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ruhango: Uwatumye umuturage ibyangombwa birimo icy’ akarimo k’ igikoni yamaganywe na Minisiteri

Ruhango: Uwatumye umuturage ibyangombwa birimo icy’ akarimo k’ igikoni yamaganywe na Minisiteri
24-10-2019 saa 19:04' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3829 | Ibitekerezo 4

Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu MINALOC yavuze ko ibyangombwa byatumwe umuturage witwa Ndayambaje ntaho biteganywa n’ itegeko.

Ni nyuma y’ uko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye hamagara/convocation yanditswe mu izina ry’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ akagari ka Nyamagana Gahamanyi Nathanael asaba Ndayambaje kwitaba ubuyobozi yitwaje ibyangombwa 6 birimo ibidasanzwe.

Iyo hamagara igira iti “Bwana Ndayambaje utuye mu Mudugudu wa…. Usabwe kwitaba Akagari ka Nyamagana ku wa Kane tariki 24 /10/ 2019 saa mbili. Witwaje ibi bikurikira: 1. Mutuweli 2. Ikarita y’umuganda 3. Icyemezo cy’Irondo 4 Icyemezo cy’Ubwiherero bwuzuye 5. Icyemezo cy’uko ufite akarima k’igikoni 6. Icyemezo cy’uko udakora cyangwa udacuruza ibiyobyabwenge…”.

Nyuma y’ uko kopi y’ iyi baruwa igeze ku mbuga nkoranyambaga , Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ Igihugu yatangarije ku rubuga rwa Twitter ngo “Ibyemezo nk’ibi ntibyemewe, nta n’aho biteganywa mu mategeko cg inyandiko ngenderwaho mu gutanga serivise (service charters) mu nzego z’ibanze; kuko bibangamira&bidindiza umuturage ukeneye serivisi.”

Ibi bibaye mu gihe nta mezi atanu arashira umuturage wo mu karere ka Rusizi aciwe amande ngo ntazi gusoma no kwandika nyamara ayo mande ntaho ateganywa n’ itegeko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Moïse Kuya 31-10-2019

Ariko Se Abayobozi Bakora Nk’uyu Bahabwa Akazi Bate, Bize Hehe? Bazi Uburenganzira N’amategeko Agenga Abaturage?
Genda Rwanda Ufite Urugendo Rutoroshye

JUJU Kuya 25-10-2019

RUHANGO NIKO BABAYE BATANGA SERVICE MBI KUVA KU MURENGE KUGEZA KU KARERE UZI KUJYA NONEHO MU BYUBUTAKA BARAGUSIRAGIZA UKIYANGA, NIHO MVUKA ARIKO BIRARENZE IBYABO ABATURAGE BARAGOWE PE

Hadji Kuya 25-10-2019

Uku guhuzagurika kwa bamwe mu bayobozi nk’uku gushingiye ku kwaka ibyemezo bidateganywa n’amategeko muzajye mubisanisha n’agahato gashyirwa kubasabwa kwegura ku ngufu. Buriya yagirango yirwaneho.

Alfa Kuya 25-10-2019

Social media hari abo zifasha kurenganurwa. Initiatives zibikabyo zituma abaturage badatekana zikwiye kuvaho. Bagasaba abaturage ibiteganywa n’amategeko. Hari uwo mummajyaruguru ngo wamburaga abagabo imyenda yabo akabambika amakanzu ngo bamese iyo bari bambaye yanduye baniyuhagire ku karubanda nk’aho ubukangurambaga budahagije ngo abantu bagire isuku. Jye mbona hakwiye kujya hatangwa ibihano ku bantu nk’aba bavangira leta

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...