AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Rwamagana: Gitifu wavuzweho gukubita abaturage abaziza kudatanga Mituelle de Sante yirukanywe

Rwamagana: Gitifu wavuzweho gukubita abaturage abaziza kudatanga Mituelle de Sante yirukanywe
23-09-2019 saa 07:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3810 | Ibitekerezo 1

Ubuyobozi bw’ akarere ka Rwamagana bwatangaje ko bwahagaritse ku mirimo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Munyiginya Habugimana Emmanuel, nyuma y’ uko abaturage bamushinje kubakubita abaziza ko batatanze amafaranga y’ ubwisungane mu kwivuza Mituelle de santé.

Tariki 20 Nzeri 2019 nibwo Flash FM/TV yatangaje ko abaturage b’ umurenge wa Munyiginya basaba ko inkoni zikubitwa umuturage utishyuye mituelle de santé zavanwaho bakajya bahanishwa ikindi gihano.

Akarere ka Rwamagana kanyujije itangazo kuri twitter kavuga ko nyuma yo gukurikirana imikorere y’uyu munyamabanga nshingwabikorwa ushinjwa guhutaza abaturage, yahagaritswe mu nshingano.

Kati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere, tuzakomeza guteza imbere imiyoborere myiza iteza imbere abaturage”.

Akarere ka Rwamagana kavuga ko uyu muyobozi yanditse yegura kuko hari andi makosa y’ imiyoborere mibi yavugwaho, naho ku kibazo cyo guhutaza abaturage nacyo ngo akarere kasabye RIB kugikurikirana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
kirezi ANNY Kuya 23-09-2019

kubera iki gihe kitoroshye tuzakomeza kwiyubaka gitondo ariko melanoma

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...