konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rwamagana yisubije umwanya wa mbere mu mihigo, Nyanza yibera iya nyuma

Rwamagana yisubije umwanya wa mbere  mu mihigo, Nyanza yibera iya nyuma
9-08-2018 saa 13:01' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3944 | Ibitekerezo 8

Akarere ka Rwamagana kongeye kuza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 n’amanota 84.5% . Uyu mwanya Rwamagana yanze kuwurekura dore ko n’imihigo y’umwaka ushize ari yo yaje ku isonga.

Akarere ka Rwamagana kaje ku wanya wa mbere gakurikirwa na Gasabo na Rulindo ya gatatu mu gihe akarere ka Nyanza ariko kaje gaherekejee utundi .

Mu mwaka ushize, Akarere ka Rwamagana ni ko kari kaje ku isonga mu mihigo y’umwaka wa 2016/2017 n’amanota 82.2%, none uyu mwaka amanota yariyongereyee ayo kagize 84.5% mu mihigo y’uyu mwaka.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko isuzuma ry’iyi mihigo ryibanze cyane ku kureba uko uturere twagize uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu,aba aribyo bashingiraho batanga amanota.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, we yagarutse ku kuba umusdaruro wari witezwe uyu mwaka atariwo wagezweho kubera ibiza byibasiye tumwe mu turere tw’igihugu bigira ingaruka ku musaruro wari uteganyijwe.

Minisitiri Kaboneka yanavuzeko mu mihigo y’umwaka utaha 2018/19 Uturere tuzinjiza miliyari zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Ngo mu bikorwa bizashyirwamo imbaraga mu kubiteza imbere harimo iby’ubworozi, ubuhinzi, kubakira abatishoboye, itorero n’ibindi byose bikazatwara asaga miliyari 509 Frw

Uko uturere twakurikiranye n’amanota y’icumi twa mbere
1.Rwamagana:84.5%
2.Gasabo:82.5%
3.Rulindo:82.5%
4.Gakenke:80.4%
5.Kicukiro:77.5%
6.Gicumbi:76.3%
7.Kayonza:74.9%
8.Gatsibo:73.5%
9.Rubavu:72.8%
10.Rutsiro:72.4%
11.Bugesera
12.Ngororero
13.Kirehe
14.Nyagatare
15.Musanze
16.Muhanga
17.Nyamasheke
18.Nyabihu
19.Huye
20.Nyarugenge
21.Karongi
22.Ngoma
23.Rusizi
24.Nyaruguru
25.Gisagara
26.Kamonyi
27.Burera
28.Nyamagabe
29.Ruhango
30. Nyanza


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Kwibuka hassan Kuya 16-08-2018

Ndishimye cya kubona akarere Lange kongekuba (1) ndi uganda kampala

Sera Kuya 11-08-2018

Rubavu oyeee turabashima kuva kumanya wa nyuma

NTAGANDA LAUBEN Kuya 10-08-2018

Ese kuva kukarere ka 11 kugeza ku ka 30(BUGESERA -NYANZA ) ko amanota atagaragara?

MBEG Kuya 10-08-2018

komuvuga ngomureba iteramberese burera karihomvuka kontagishya yarikuba iyanyuma kbsa

VENUSTE HARERIMANA UMUYOBOZI WUMUDUGUDU WA MURAMBA NYAMUGALI Kuya 9-08-2018

KIREHE NTAWAYIRENGANYA IMIRENGE YAYO HAFI YAHUYE NIBIBAZO BY’IZUBA ARIKO UBUTAHA TUZABA ABAMBERE

nunu Kuya 9-08-2018

Waahhh rwamagana my orgin am proud of you and my province mwatunejeje cyan✊✊ðŸ˜

perter Kuya 9-08-2018

kamonyi bayibereye niyo yari kuba iyanyuma itagira umuhanda wa kaburimbo n’umwe ibivumbi gusa nihari nayo ni byondo ibinog ,itagira amavuriro ahagije hamwe n’amasoko abaturage bakenye abayoboz bizina gusa

turatsinze Kuya 9-08-2018

turashima akarere ka rulindo kazamutse mu kwesa imihigo.gusa turasaba Maire gukosora ku bijyanye no guhemba abaganga bikajya bikorerwa igihe aho kubikorabatinze, nkubu ntago turahembwa umushahara wukwezi kwa karindwi kandi abandi baganga bo mu tundi turere bo barahembwe ku gihe.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...