AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Rwanda na Uganda: Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye ya Perezida Museveni

Rwanda na Uganda: Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye ya Perezida Museveni
30-12-2019 saa 10:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1880 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019 yakiriye intumwa yihariye ya mugenzi we wa Uganda Yoweli Museveni baganira ku mubano w’ ibihugu byombi.

Ambasaderi Adonia Ayebare yashimye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda wamwakiranye urugwiro mu biro bye, ari na ho yatangiye ubutumwa yari yahawe na Perezida Museveni.

Intumwa ya Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yaje mu Rwanda izanye ubutumwa Museveni yageneye Kagame, mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka uko byanoza umubano wabyo umaze igihe utifashe neza.


Iyi ntumwa Perezida Kagame yayakiriye kuri uyu wa 29 Ukuboza 2019

Ari Perezisanse y’ u Rwanda na Amb. Adonia ntawigeze avuga ibikubiye muri ubu butumwa Perezida Museveni yageneye mugenzi we w’ u Rwanda gusa ubu butumwa buje mu gihe hari agatotsi mu mubano w’ u Rwanda na Uganda.

Inama iherutse guhuriza i Kampala intumwa z’ ibihugu byombi ngo ziganire ku ishyirwamubikorwa y’ amasezerano ya Luanda agamiye gutokora agatotsi kari mu mubano w’ibi bihugu yarangiye nta mwanzuro ufatika ugezweho nk’ uko byatangajwe na Amb. Olivier Nduhungirehe wari uhagarariye itsinda ryari rihagarariye u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...