AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Tugiye gukora ku buryo umuntu wese ushaka guhungabanya umutekano wacu bizamuhenda’ Perezida Kagame

‘Tugiye gukora ku buryo umuntu wese ushaka guhungabanya umutekano wacu bizamuhenda’ Perezida Kagame
14-11-2019 saa 13:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2680 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yaburiye abantu bihisha inyuma ya politiki, demukarasi n’ ubwisanzure bagahungabanya umutekano, avuga ko u Rwanda ruzabashyira aho bakwiriye kuba.

Yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019 nyuma yo kwakira indahiro z’ abayobozi bashya.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko intego ari ugukora ibishoboka byose igihugu kigahinduka, haba mu bukungu no mu zindi nzego. Asaba abayobozi kunoza imikorere n’imicungire bakanashyira imbere inyungu z’ Abanyarwanda.

Ku mutekano yagize ati “Tugiye kuzamura ikiguzi, ku ruhande rwa buri wese ushaka guhungabanya umutekano wacu. Ikiguzi kigiye kujya hejuru cyane, haba mu bikoresho tugiye gushyiramo kugira ngo twizere ko umutekano w’ abantu bacu n’ iterambere ryabo urinzwe”.

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda, Madamu Ingabire Victoire wahawe imbabazi na Perezida wa Repulika amaze iminsi yitaba Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha, bikekwa ko yaba afite uruhare mu gitero giherutse kwicirwamo Abanyarwanda barenga 10 mu karere ka Musanze.

Perezida Kagame yagize ati “Ndashaka kuburira bamwe muri twe, bihisha inyuma y’ ibintu bitandukanye, bihisha inyuma ya politiki, demukarasi, ukwishyira ukizana, n’ ibindi. Ni inshingano zacu kumenya ko dufite amahoro, ubwisanzure, ko buri kimwe mu gihugu cyacu gitekanye, ni twe bireba njye namwe”.

Perezida Kagame yabwiye abihisha inyuma ya demurasi, politiki, n’ ubwisanzure bagashyigikirwa n’ abantu bari mu mahanga bakaryoherwa ati “Muraza kutubona”.

Yakomeje avuga ko abo bantu batakomeza kuba mu gihugu gifite amahoro n’ umutekano byamewe amaraso ati “Tuzabashyira aho mukwiriye kuba, nta kibazo tubifiteho”.

Umukuru w’ igihugu yabwiye abagize ingengabitekerezo ya Jenoside bakayifungirwa, bagafungurwa bakaba bakomeje gukina iyo mikino, “Tuzabashyira aho mukwiye hanyuma turebe icyo abo babivuzaho induru bazakora”.

Yavuze ko abasakuriza hanze y’ u Rwanda umuti ari ukubihorera ariko ngo abazambuka umupaka w’ u Rwanda nta mpamvu yo kugaragaza ko u Rwanda rwahangana nabo ngo ahubwo ruzahangana nabo.

Mu mavugurura Perezida Kagame aherutse gukora muri guverinoma kimwe mu byatunguranye n’ isubizwaho rya Minisiteri y’ Umutekano mu gihugu yahawe General Patrick Nyamvumba wari usanzwe ari umugaba mukuru w’ ingabo z’ u Rwanda. Ikindi cyabayeho ni uko General Fred Ibingira wari umuyobozi w’ Inkeragutabara yasubijwe kuri uyu mwanya yari yarakuweho.

Perezida Kagame asoza ijambo rye yagize ati “Ubwo birumvikana rero nk’ uko bisanzwe n’ umutekano tugomba kuwurinda byanze bikunze kandi ni uruhare rwaburi wese…Ndizera ko tuzabifatanya tukagera ku byo twifuza byose”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA