konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

U Rwanda n’ u Burundi banyomoje iby’ uko Perezida Kagame yatorewe kuyobora EAC bibanje kugorana

U Rwanda n’ u Burundi banyomoje iby’ uko Perezida Kagame yatorewe kuyobora EAC bibanje kugorana
4-02-2019 saa 10:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5566 | Ibitekerezo

Leta y’ u Rwanda na Leta y’ u Burundi banyomoje amakuru avuga ko ubwo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame u Burundi bwabanje ku byanga.

Mu nama ya 20 isanzwe y’ abakuru b’ ibihugu bigize Umuryango Afurika y’ Iburasirazuba yabaye ku wa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019, nibwo Perezida Kagame yatorewe kuyobora EAC.

Kimwe mu binyamakuru byo mu karere cyatangaje ko Perezida Kagame yatorewe kuyobora EAC nyuma y’ amasaha ane y’ impaka kuko u Burundi bwabanje kubyanga.

Amb, Olivier Nduhungirehe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga yanyomoje aya makuru avuga ko u Burundi bwemeye ako kanya ko Kagame ayobora EAC.

Muri iyi nama Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yari ahagarariwe na Visi Perezida Gaston Sindimwo ari nawe watangaje ko u Burundi butigeze bujijinganya ku itorwa rya Perezida Kagame nk’ umuyobozi mushya wa EAC.

Aganira na Radio Rema yo mu Burundi yagize ati “U Burundi bwemeye inomwa rya Perezida Kagame nta mananiza.”

Sindimo yakomeje avuga ko hari abatunguwe n’ uko u Burundi bwashyigikiye u Rwanda kuko bumvaga butararushyikira.

Ibi bihugu byombi bimaze imyaka itatu bifitanye umubano utifashe neza. Mu mpera za 2018 u Burundi bwasabye Perezida Museveni gutumiza inama yo kwiga k’ umubano w’ ibi bihugu, Museveni ntiyayitumiza.
Magingo aya EAC igizwe n’ ibihugu bitandatu birimo U Rwanda, Burundi, Tanzania, Kenya, Uganda, Sudani y’ Epfo. Somalia nayo iri gusaba kwinjiramo.

Mu myanzuro yafatiwe muri nama harimo kwiga uko hashyirwaho Itegeko Nshinga rya EAC no kwihutisha gahunda yo koroshya urujya n’ uruza ku mipaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...